Amateka y’inkomoko y’ubuzima igice cya mbere

Ibitabo bya siyansi bitandukanye uzasoma bivuga ko mu myaka isaga miliyari enye na miliyoni magana atanu ishize (4,500,000,000) ku isi nta buzima bwabagaho, isi yari imeze nk’umupira ugurumana waka umuriro. Gusa uyu munsi ku isi hari ubuzima, hari imigezi n’ibinyabuzima bitandukanye by’ubwoko busaga miliyoni.

Mu by’ukuri ibi byose isi yaba yarabikuye he ? kugira ngo dusobanukirwe ibi biradusaba gusubira inyuma mu myaka miliyari enye na miliyoni magana atanu ishize turebe icyo uruhande rw’ubushakashatsi ruvuga ku nkomoko y’ubuzima abantu dufite n’uburyo bwageze ku isi.

Ku bantu bemera Bibiliya, bazi neza ko mu gitabo cy’intangiriro igice cya mbere, umurongo wa mbere handitse ko Imana yaremye umuntu, isi, ibinyabuzima byose, isanzure n’ibiririmo byose mu minsi itandatu (6), ku munsi wa karindwi ikaruhuka.

Uruhande rw’iyobokamana ni uko rubisobanura gusa twe muri iyi nkuru turifashisha uruhande rwa siyansi kuko rufite uko rusobanura inkomoko y’ubuzima n’uburyo abantu twageze ku isi, kandi mu buryo butandukanye cyane n’uruhande rwa Bibiliya.

Siyansi isobanura ko abantu twakomotse ku bwihindurize (evolution). Ikinyabuzima runaka cyabayeho giturutse mu iturika rikomeye ryabayeho iryiswe big bang, nyuma y’igihe runaka nacyo cyiza guhinduka bitewe n’imihindagurikire y’ibihe yatumye habaho guhindura imiterere y’uturemangingo ndangasano tw’icyo cyinyabuzima (mutation), gusa ubu ni uburyo bw’impine, reka tubirambure mu nkuru ndende.

Ivuka ry’uruhurirane rw’imibumbe igaragiye izuba (solar system)

Mu myaka miliyari enye na miliyoni magana atanu na mirongo itandatu na zirindwi ishize (4,567,000,000 ) siyansi ivuga ko aribwo habayeho uruhurirane rw’imibumbe n’ibigendajuru bigaragiye izuba (solar system).

Muri icyo gihe nibwo milky way galaxy - Iri akaba ari itsinda rutura ry’inyenyeri ribarizwamo uruhurirane rw’imibumbe n’ibigendajuru bigaragiye izuba (solar system), ryagonganye na dwarf galaxy (itsinda rigizwe n’ingirwamibumbe n’inyenyeri zazimye). Icyogihe ibyavuye mu kugongana byateye iturika rikomeye ryatumye habaho kuvuka kw’inyenyeri nshya nyinshi mu isanzure icyo gihe.


Kugongana kw’imibumbe igaragiye izuba, ingirwamibumbe n’inyenyeri zazimye byatumye havuka inyenyeri nshya.

Icyo gihe mu isanzure mu gice cyibarizwamo imibumbe igaragiye izuba (solar system) hagendagamo ibibuye bizerera mu kirere bitandukanye ndetse siyansi ivuga ko ari ho isi yakomotse. Dore uko byagenze.

Muri icyo gihe ibi bibuye byazereraga mu isanzure byabaga byifitemo amazi ndetse uko byakomezaga gukora ingendo zitandukanye mu isanzure amazi yabyo yatangiye gukama, ibyabaga byifitemo amazi make bikajya mu duce tumwe, ibifite aringaniye nabyo bikajya mu duce tumwe. Ndetse mu isanzure ni kenshi habagaho kugongana kw’ibi bibuye ndetse utumanyu duto tw’ibi bibuye twarihuzaga tukavamo ikibumbe kinini cy’urutare ruzerera mu isanzure rugaragiye izuba, uku niko siyansi ivuga ko ariko isi yacu n’indi mibumbe yavutse.

Ivuka ry’isi.

Mu myaka miliyari enye na miliyoni Magana atanu na mirongo itandatu ishize (4,560,000,000) isi nibwo yavutse ivuye mu kwihuza kw’ibimanyu by’ibibuye byazereraga mu isanzure, gusa isi y’icyo gihe nta buzima bwariho yasaga nk’umubumbe wakaga umuriro ugurumana.

Isi yariho icyo gihe yagonganye n’umubumbe wanganaga nka mars y’uyumunsi, Ibi bizwi nka giant impact.


kugongana gukomeye kw’ibibuye bitandukanye nibyo byatumye havuka imibumbe mishya.

Ibimanyu by’amabuye byavuye muri iri gongana, nibyo byaje kurema ukwezi tubona uyumunsi, Icyogihe ukwezi kwatangiye kuzenguruka isi kuva uwomunsi kugeza uyumunsi wa none.


Siyansi ivuga ko ukwezi kwavuye mu bice by’amabuye byavuye mu kugongana kw’ isi n’indi mibumbe.

Muri iyo myaka, ibice by’ibimanyu by’ibibuye binini n’imibumbe y’urubura ni kenshi byagiye bigonga isi y’icyogihe yari yumagaye isa nk’ukuzimu kwakaga umuriro.

Icyo gihe bitewe n’uburyo isi yagonzwe n’ibimanyu binini byamabuye bingana nk’umubumbe, ibyo bibuye bikaba byari byifitemo ingano y’amazi menshi muri byo, icyogihe bigongana n’isi, byatwikiriye ikirere cy’isi bituma bwambere mu kirere no kubutaka bw’isi haboneka ingano y’amazi menshi, ariyo yaje kuba inyanja tubona uyumunsi (ocean atmosphere system).

Icyo gihe amazi yari mu kirere cy’isi mu ishusho y’umwuka, yatangaga imvura, ndetse uko imvura nyinshi yagwaga ku butaka bw’isi, byatumye habaho ingano nyinshi y’amazi yaje guhinduka inyanja. ibi byatumye ingano y’imbaraga z’umwuka zitsindagira ku butaka zigabanuka, ibyo bita atmospheric pressure, bitewe nuko mu kirere hasigaye ingano y’umwuka muke, kuko amazi menshi yari mu kirere mu ishusho y’umwuka yahindutse imvura ikagwa kubutaka.


Siyansi ivuga ko inyanja zakomotse ku mvura nyinshi yaguye ku isi.

Icyo gihe umwuka wa carbon dioxide nawo wari mu kirere cy’isi byaje kurangira nawo ugiye mu Nyanja aho wari ku gice cyo hejuru cy’inyanja. Uko iminsi yagiye ishira iyi ngano y’umwuka wa carbon dioxide n’ibimanyu byurutare byabonekaga kugice cyo hejuru cy’amazi y’inyanja byagiye bijya hasi mu ndiba y’inyanja bitewe n’isuri no kumenagurika kw’ibimanyu by’urutare n’amabuye, uko byamenekaga niko byajyaga hasi ku ndiba z’inyanja.

Muri icyo gihe amazi y’inyanja yari yuzuyemo uburozi kandi yifitemo icyigero cyo hejuru cy’imyunyu n’ibindi binyabutabire bihumanya byakomokaga ku bimanyu by’amabuye byaguye ku isi. Icyogihe aya mazi y’inyanja yari arimo uburozi bwinshi, kuburyo byari bigoye ko hari ikinyabuzima cyari kuyabamo.

Gutandukana k’ubutaka bw’isi.

Hagati y’imyaka miliyari enye na miliyoni magana atatu na mirongo irindwi n’imyaka miliyari enye na miliyoni magana abiri ishize (4,370,000,000-4,200,000,000) nibwo habayeho gutandukana k’ubutaka bw’isi.

Ubutaka bw’isi ntago buhagaze hamwe ahubwo buhora mu ngendo bitewe n’ibitare buba buteretseho (tectonic plates/plaques tectonique). Icyogihe mu nda y’isi ibikoma byaka umuriro byatwitse igice cyo munda y’isi cyitwa Mantle bituma igice gitwikiriye ubutaka bwo munsi y’inyanja (oceanic plates) cyizamuka hejuru. Kuzamuka hejuru kw’igice cy’ubutaka butwikiriye izi ndiba z’inyanja, nibyo byatumye habaho gutandukana k’ubutaka kuburyo bwasaga nk’ubucitsemo icyobo cyinini.

Siyansi ivuga ko uku ari nako imigabane itandukanye yabayeho kuko ubutaka bw’isi bwari imbumbe buza gutandukana nyuma bitewe n’ingendo urutare rw’ubutaka bw’isi rukora.

Amakuru dukesha urubuga rwa National Geographic avuga ko uyumunsi buri mugabane ugenda utandukana n’undi ku ntera ingana na santimetero ebyiri n’ibice bitanu (2.5 cm) buri mwaka.


Ubutaka bw’isi butandukana santimetero ebyiri n’ibice bitanu buri mwaka.

Reka igice cya mbere cy’inkomoko y’ubuzima bwa hano ku isi tugihinire aha, mu gice cya kabiri tuzahera mu gihe cyiswe Hadean Eon ( igihe kiri hagati y’imyaka 4,600,000,000-4,000,000,000 ishize) ndetse icyogihe nibwo habayeho ikinyabuzima cya mbere ubuzima bwaje gukomokaho kugeza ubwo abantu natwe twaje kugera ku isi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO