Sobanukirwa ubuzima bwa Rihanna ufatwa nk’umuririmbyikazi wa mbere ukize ku isi kandi ubutunzi bwe bwinshi akaba atabukomora mu muziki

Ni gute Rihanna yahigitse abahanzi bose b’igitsinagore kugeza ubwo afatwa nk’uwa mbere ku isi utunze agatubutse ? uyu mugore yaba ari muntu ki? Akora iki gituma aba umuherwe ? ese wari uzi ko ubukire bwe budashingiye cyane ku buhanzi.

Umuhanzikazi Rihanna afatwa nk’umwe mu batunze agatubutse kurusha abandi bahanzikazi bakora umuziki ku isi, Nyamara igitangaje ni uko ubutunzi bwinshi uyu mugore w’imyaka 34 atabukomora mu muziki.

Robyn Rihanna Fenty niyo mazina yiwe nyakuri, Yabonye izuba kuwa 20 Gashyantare
mu mwaka wa 1988 avukira mu gace kitwa Saint Michael gusa akurira ahitwa Bridgetown muri Barbados.

Magingo aya Rihanna ni umuhanzikazi ndetse akaba n’umukinnyi wa filime tutirengagije ko ari n’umushoramari.

Impano y’uyu muhanzikazi yashyizwe hanze bwa mbere n’umugabo witwa Evan Rogers nyuma y’aho yamutumiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuririmba muri studio yitwa "Records Demo Tapes".

Alubumu ya mbere Rihanna yayikoze mu 2005 ayita "Music of the sun" indi ayikora mu mwaka wa 2006 maze yo ayita "Girl like me".

Alubumu ya gatatu Rihanna yayikoze mu mwaka wa 2007 maze ayita "Good girl gone bad" ino alubumu yariho indirimbo zibyinitse zikozwe mu njyana ya Pop ku buryo benshi batangiye kwita Rihanna umukobwa mwiza kandi uteye ubwuzu mu ruganda rw’umuziki ku isi.

Ibi kandi byatumye Rihanna atwara igihembo cya "Grammy awards" ndetse yakomeje gukora umuziki we neza avanga injyana ya Pop, RnB ndetse akavangamo imbyino zihambaye, byaje gutuma akora izindi Alubumu nk’iyitwa "Rated R" yakozwe mu mwaka wa 2009," "Loud" yakoze mu mwaka wa 2010 ,"Talk that Talk" yakoze mu mwaka wa 2011 ndetse niyo yakoze mu mwaka wa 2012 yitwa "Unapologetic".

Rihanna kandi yakomeje gukora n’izindi ndirimbo aho twavugamo:"Rude boy", "Only Girl"(in the world), "what’s my name?" "S&M"," We found love", "Where have you been" tutibagiwe na "Diamonds".

Rihanna kandi yakoranye indirimbo n’abaraperi twavugamo: Drake, Eminem, Jay-Z hamwe na Kanye West.

Tutirengagije abandi bahanzi bakoranye indirimbo nawe aho twavugamo: Adam Levine, Paul McCartiney, Neyo hamwe na Shakira.

Rihanna kandi afatwa nk’umwe mu bahanzi bacuruza indirimbo zabo kurusha undi wese ku isi.

Rihanna kandi yagiye atwara ibihembo bitandukanye aho twavugamo:
.Ibihembo bya "Grammy awards" yatwaye inshuro icyenda
."American Music Awards" yatwaye inshuro 13
."Billboard Music Awards" yatwaye inshuro 12
."Guiness world Records" yatwaye inshuro 6

Rihanna kandi agaragara ku rutonde rw’abantu 100 bakoze cyane bagahindura ubuzima bwabo ku isi.

Ese ni gute Rihanna afatwa nk’umuhanzi kazi ukize ku isi ?

Forbes igaragaza ko Rihana amafaranga arenga Milliyari 1.4 ayakura muri kompanyi yitwa "Fenty beauty" icuruza ibirungo by’ubwiza, Muri iyi kompanyi afitemo imigabane ingana na 50% .

Andi mafaranga arenga Miliyoni 270 ayakura muri company yitwa "savage ex Fenty".

Gusa igitangaje ni uko andi mafaranga make asigaye ariyo akesha umuziki.

Si umuziki gusa akora ahubwo Rihanna ni umushoramari ukomeye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO