Amateraniro yo mu nsengero, yimuriwe kuri Radiyo na televiziyo

Mu gihe Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse umuntu wa mbere wagaragaweho icyorezo cya Coronavirusi kimaze iminsi cyibasiye isi, iyi minisiteri yatangaje ko nta hantu hemerewe guteranira abantu benshi, bituma amadini afata icyemezo cyo kunyuza amasengesho yabo mu buryo bw’inyumvankumve ndetse n’imbonankubone kuri murandasi, Televiziyo ndetse n’amaradiyo.

Ibi bibaye nyuma yuko iyi minisiteri ishyiriye hanze itangazo ribwira abaturarwanda bose ko bagomba kwirinda guhurira ahantu hamwe mu bikorwa bitandukanye yaba ibyo gusenga mu nsengero, amashuri n’ibindi, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus cyamaze kugera mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo minisiteri y’ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere w’icyorezo cya Coronavirus.

Uyu akaba ari Umuhindi wageze mu Rwanda tariki ya 8 Werurwe 2020. Uyu murwayi akigera mu Rwanda nta bimenyetso by’iki cyorezo yari afite. Gusa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe ni bwo yijyanye ku ivuriro, apimwe basanga afite iyi ndwara.

Kugeza ubu Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko uyu murwayi ari kwitabwaho n’abaganga, aho ari kuvurirwa ahantu ha wenyine.

Guhera ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki 15 Werurwe, ibikorwa byose bihuza abantu benshi ahantu hamwe byasubitswe mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri. Minisiteri y’ubuzima itangaza ko izashyirira hanze irindi tangazo risubiza abantu mu mirimo yabo ndetse ko bazajya baha abaturage amakuru ku gihe gikwiye.

Ubu bwoko bushya bwa coronavirus bwahawe izina rya Covid-19 buri mu bwoko bwa za virus, udukoko duto cyane tutaboneshwa amaso, bita corona. Utu dukoko turandura cyane ariko ntidutinda mu mubiri w’umuntu. Umubyeyi w’iki cyorezo n’umujyi wa Wuhani mu Bushinwa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO