Amatsinda ya BAL 2022 yatangajwe, REG BBC yisanga mu itsinda rimwe na US Monastir

Ikipe ya REG BBC izahagararira u Rwanda mu irushanwa rya BAL rigiye kuba ku nshuro ya kabiri yisanze mu itsinda rya mbere ’Sahara Conference’ hamwe n’amakipe atanu arimo US Monastir yakinnye umukino wa nyuma mu mwaka ushize.

Ku wa Kabiri tariki 8 Gashyantare 2022, ni bwo hatangajwe uko amakipe azahura mu irushanwa Nyafurika rya BAL ritegurwa na Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) ku bufatanye na FIBA Africa, rigahuza amakipe 12 aturutse mu bihugu 12.

Ni umuhango wabereye i Dakar muri Sénégal ahari icyicaro cya BAL, uyoborwa n’Umuyobozi wayo, Amadou Gallo Fall.

Irushanwa ry’uyu mwaka ritandukanye n’iriheruka ryabereye muri Kigali Arena, dore ko kuri iyi nshuro rizabera mu mijyi itatu ariyo: Dakar muri Senegal, Cairo muri Misiri, na Kigali mu Rwanda.

Iri rushanwa bitaganyijwe ko rizatangira muri Werurwe risozwe muri Gicurasi 2022.

Itsinda rya mbere ’Sahara Conference’ rigizwe n’ikipe ya US Monastir (Tunisia) yakinnye umukino wa nyuma muri BAL 2021, AS Salé (Maroc), SLAC (Guinée), DUC (Sénégal), CFV-Beira (Mozambique) na REG BBC (Rwanda).

Imikino y’iri tsinda izabera i Dakar muri Sénégal hagati ya tariki ya 5 n’iya 15 Werurwe 2022 aho buri kipe izakina n’indi hanyuma amakipe ane ya mbere akomeze muri ¼.

REG BBC izatangirira kuri AS Salé tariki ya 6 Werurwe, ikurikizeho SLAC, DUC na US Monastir mbere yo gusoreza kuri Ferroviário da Beira tariki ya 15 Werurwe.

Itsinda rya kabiri ’Nile Conference’ rigizwe n’ikipe ya Zamalek (Misiri) ifite igikombe giheruka cya 2021, Espoir Fukash (RDC), Cape Town Tigers (Afurika y’Epfo), Cobra Sport (Sudani y’Epfo), FAP (Cameroon) na Petro de Luanda (Angola).

Imikino yo muri iri tsinda izabera i Cairo mu Misiri muri Hassan Mostafa Indoor Sports Complex hagati ya tariki ya 9 n’iya 19 Mata 2022.

Aha na ho amakipe azakina hagati yayo, ane ya mbere akomeze muri ¼.

Amakipe umunani yakomeje ni yo azahurira i Kigali mu Rwanda ahazakinirwa imikino ya ¼, ½ n’umukino wa nyuma bizabera muri Kigali Arena hagati ya tariki ya 21 n’iya 28 Gicurasi 2022.

Mu mwaka ushize muri iri rushanwa, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Patriots BBC yasoreje ku mwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na Petro de Luanda amanota 97-68 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.


Imikino ya BAL 2022 izatangira mu kwezi gutaha.


Kuri iyi nshuro u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na REG BBC.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO