Breaking News:Amavubi U 23 bayarindiye umutekano nk’abarinze umupaka aho aherereye muri hotel I Bamako muri Mali

Ikipe y’igihugu y’U Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 kuri ubu yahawe umutekano ukomeye kuko arindiwe umutekano n’ingabo za Espagne zishinzwe kugarura amahoro mu gihugu cya Mali.

Ingabo za Espagne zirinze Amavubi zifite imodoka z’ibifaru bihambaye kandi bizengurutse Hotel yitwa Azalai kuko ariho acumbitse.

Kugeza ubu Mali ibarizwa mu bihugu bifite ikibazo cy’umutekano utifashe neza bijyanye n’inyeshyamba zihora zifuza guhirika ubutegetsi.

Kuri ubu amavubi amaze umunsi umwe ageze i Bamako mu gihugu cya Mali ndetse arimo kwitegura gutana mu mitwe n’ikipe y’igihugu ya Mali mu mukino wo kwishyura dore ko umukino ubanza amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.

Biteganyijwe ko Amavubi azacakirana na Mali kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 29 Ukwakira 2022.

Ibifaru birimo abasirikare bo muri Espagne barinze Hotel ikipe y’igihugu y’U Rwanda Amavubi U 23 icumbitsemo.








Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO