Amavubi akomeje gucumbagira kuko yongeye gutsindirwa muri Morocco na Lupopo

Ikipe y’igihugu Amavubi Stars amaze iminsi igera ku munani mu gihugu cya Morocco aho yagiye gukina imikino ibiri ya gicuti ikaba aho iyi mikino yombi irangiye amavubi atabashije kugira ikipe n’imwe bisasira dore ko ku mugoroba batsinzwe na St Eloi Lupopo yo muri Congo.

Mu mukino wa mbere amavubi yakinnye mu mpera z’icyumweru gishize yari yanganyije ubusa ku busa n’igihugu cya Guinea umukino wakiniwe muri Morocco ukaba waragaragayemo abakinnyi bashya batari basanzwe bagaragara mu ikipe y’ igihugu.

Mbere y’uko bakina uwo mukino nibwo amakuru yagiye hanze agaragaza abakinnyi batandukanye basanzwe bakina ku mugabane w’ Uburayi n’ahandi ku isi bari mu mavubi bivugwa ko bazanywe ngo bakoreshwe igeragezwa bazabone kwitabazwa mu mikino u Rwanda rufite mu mezi ari imbere yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya AfuriKa mu mwaka utaha wa 2023.

Ku mikino ibiri yari iteganijwe muri gahunda y’umutoza w’ igihugu Carlos ferrer uwa nyuma wakinwe ku mugoroba wo ku wa mbere 27 nzeri bakina n’ ikipe ya St Eloi lupopo biza kurangira amavubi atsinzwe ibitego bitatu kuri kimwe.

Urugendo rw’Amavubi rw’iyi mikino ya gishuti ikaba yasorejwe aho ngaho biteganyijwe ko bagaruka mu Rwanda ku munsi wo kuwa gatatu ubundi mu mpera z’icyumweru shapiyona y’u Rwanda igakomeza.

Hari amakuru akomeje kugarukwaho cyane avuga ko umukinnyi ukinira ikipe ya Rayon Sport witwa André Onana ashobora kuzitabazwa mu mikino iri imbere iyi kipe y’ igihugu izakina yo gushaka itike ya Afcon.

Amavubi akomeje kwandagazwa

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO