Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 arasabwa gukora ibitangaza ndetse rubanda rwa giseseka bashobora kureba uyu mukino ku mafaranga hafi ya ntayo

Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 arasabwa gukora ibitangaza aho iyi kipe yanyagiwe ibitego 4-1 mu mukino ubanza ndetse abafana bashyiriweho igiciro gito kugirango babashe kureba uyu mukino.

Ku isaha ya saa 15:00 ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi agomba kwisobanura n’ikipe y’igihugu ya Libya dore ko iyi kipe izanye impamba ihagije nyuma yo gutsinda Amavubi ibitego 4-1 mu mukino wabaye mu cyumweru gishize.

Ku mukino wo kuri uyu mugoroba Amavubi mato arasabwa gukora ibikomeye dore ko asabwa nibura gutsinda ibitego 3-0 kugirango babashe kwikura mu nzara za Libya bakayisezerera.

Uyu mukino urabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye biteganyijwe ko mu myanya y’icyubahiro VIP abafana barishyura amafaranga ibihumbi 5Frw naho ahatwikiriye barishyura amafaranga ibihumbi 2Frw.

Kuri uyu mugoroba kandi abafana bashyiriweho igiciro gito kuko ahasigaye hose hagomba kwishyurwa amafaranga 500Frw y’u Rwanda kugirango babashe kureba uyu mukino.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO