Amavubi yanganyije na Congo Brazzaville mu mukino wa Gicuti.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, yahuraga na Congo Brazzaville mu mukino wa gicuti wabereye kuri stade Amahoro I Remera, warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Uyu mukino wabereye kuri stade Amahoro I Remera, aho wabanjirijwe n’imvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Kigali, byanatumye utitabirwa ku kigero cyari kitezwe.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi: Kimenyi Yves, Imanishimwe Emmanuel, Fitina Ombolenga, Manzi Thierry, Rugwiro Herve, Niyonzima Olivier Sefu, Ngendahimana Eric, Nsabimana Eric Zidane, hataka Sugira Ernest, Byiringiro Rague ndetse na Usengimana Danny.

Ikipe y’u Rwanda Mashami yabanjemo

Ku ruhande rw’ikipe y’igihugu ya Congo Brazzaville habanjemo: Ndila Paveth, Magmokele, Dimitri (C), Moumdza Prince, Ondongo Julfin, Binguila Hardy, Obossi Bersyl, Ombongo Prince, Nsenga Francis, Massanga Chandrel, Etali Harvy ndetse na Lovamba J Racine.

Uyu mukino waranzwe ahanini no kwigana ku makipe yombi, ndetse urangwa n’amakosa atandukanye yakorwaga n’abakinnyi mu kibuga hagati.

Ikipe ya Congo Brazzaville yabanjemo

Ibyaranze uyu mukino mu mibare
 U Rwanda rwateye amashoti 13 imbere y’izamu rya Congo, mu gihe cyo iyi kipe yo yateye agera ku 9 yonyine
 U Rwanda rwateye amashoti agana mu izamu agera kuri 4, Congo itera amashoti 2. Yose yagaruwe n’abazamu b’amakipe yombi.
 U Rwanda rwateye amashoti 4 agana hanze y’izamu, Congo itera amashoti 3 agana.
 Abakinnyi b’inyuma b’u Rwanda bagaruye amashoti atanu yatewe agana mu izamu, mu gihe cyo Congo yagaruye agera kuri 4.
 Uyu mukino wabonetsemo koruneri 10, 6 ku ruhande rw’u Rwanda ndetse na 4 ku ruhande rwa Congo.
 Uyu mukino waranzwe no kurarira inshuro ebyiri gusa, ku mpande zombi hararira umukinnyi umwe.
 Uyu mukino kandi waranzwe n’amakosa 26, u Rwanda rwakoze amakosa 14, Congo ikora amakosa 12.

U Rwanda rukinnye umukino wa kabiri wa gicuti, aho ubanza banganyije nabwo na Cameroon ubusa ku busa I Yawunde, imikino ahanini yo kwitegura CHAN izabera mu gihugu cya Cameroon mri Mata uyu mwaka wa 2020.


Photos by Byiringiro Ephter

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO