Amavugurura mu buyobozi bwa Kiyovu Sports agiye gutuma iyi kipe ishaka igikombe cya Shampiyona hasi kubura hejuru

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze guhamya ko bwana Ndolimana Jean Francois Regis bakunda kwita General agirwa Perezida mushya w’umuryango wa Kiyovu
(Sports Kiyovu Sports Association.)
Aya mavugurura mu buyobozi bwa kiyovu sports ashimangiye ko uyu mugabo asimbura kuri uyu mwanya bwana Mvukiyehe Juvenal kuko we yagizwe umuyobozi mukuru w’ikigo cya Kiyovu Sports Company aho iki kigo gishingiye cyane ku bucuruzi.
Kugeza ubu iki kigo cy’ubucuruzi muri kiyovu Sports nicyo kigiye kuba inkingi ya Mwamba iyi kipe yegamiyeho ndetse bwana Juvenal bisa n’aho iki kigo agiye kuyobora kizafasha ikipe y’urucaca gushorwamo imari n’abacuruzi bakomeye mu rwego rwo gushaka kubaka ikipe ikomeye kandi ihatana kuko izaba ifite ubushobozi bwo kugura abakinnyi n’ibindi bitandukanye.
Bivugwa ko mu ikipe ya Kiyovu Sports ngo hakozwe inama zigera kuri 3 ndetse ngo zose zigenda neza ndetse muri rusange mu bayobozi b’iyi kipe ngo harimo gushyira hamwe ku buryo gahunda yabo ari uguhesha iyi kipe igikombe cya Shampiyona iheruka mu myaka na Nyagatekeri.