Amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa i wabo wa mbeho Alexandre Lacazette yamaze kubona ikipe nshya aho asubiye mu rugo

Rutahizamu w’Umufaransa,Alexandre Lacazette nyuma yo kurangiza amasezerano ye mu ikipe ya Arsenal yari amazemo imyaka 5 kuri ubu birangiye asubiye i wabo mu Bufaransa mu ikipe ya Lyon aho yaje muri Arsenal aturutse.

Alexandre Lacazette yabashije gukora uko ashoboye mu ikipe ya Arsenal gusa ntabwo yigeze imwongerera amasezerano nyuma y’imyaka itanu yari ayimazemo.


Rutahizamu Alexandre Lacazette yasinyiyeikipe ya Lyon amasezerano y’imyaka 3 azarangira muri 2025.

Kuva uyu mukunnyi yagera muri Arsenal yayikiniye imikino 158 ayitsindira ibitego 54, yatwaranye na Arsenal FA Cup ya 2019-2020 batsinze Chelsea (2-1) na FA community shield ya 2017 batsinze nabwo Chelsea kuri penalty (4-1).


Lyon yavuze ko "bishimiye cyane gutangaza ko Lacazette agarutse muri iyi kipe yinjiyemo afite imyaka 12.

Lacazette, w’imyaka 31, yazamukiye mu makipe y’abana ya Lyon maze atsinda ibitego 129 mu mikino 275 yayikiniye mu marushanwa yose,nyuma yo kwinjira mu ikipe ya mbere muri 2009-10.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO