Amazina y’abakobwa 10 bagiye kuvamo Miss n’ibisonga bye

Abakobwa bahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 ubu bamwe bamaze gusezerwa hasigaramo icumi bagomba kutorwamo Miss n’ibisonga bye.

Abakobwa babanje kwiyerekana nyuma haza umwe akajya anyura imbere y’akanama nkemurampaka abazwa.

Abakobwa bose uko ari 19 nyuma yo kubazwa abagize akanama nkemurampaka bagiye kwiherera kugirango bagaruke bavuga icyenda bavamo.

Abajije bagiye kwiherera abakobwa baje mu myambaro y’imikenyero bari kumwe n’itorero inganzo ngari bafatanya kubyina n’abo.

Itorero inganzo ngari ryavuye ku rubyiniro abagize akanama nkemurampaka baragaruka baboneraho n’umwanya wo kwihanganisha abatagize amahirwe yo gukomeza.

Amazina y’abakobwa icumi bakomeje

1 . Nishimwe Naomie atsinze kuko yatowe cyane
2 . Mutesi Denise
3 . Ingabire Gaudance
4 . Umwiza Phionah
5 . Mutegwantebe Chanice
6 . Irasubiza Alliance
7 . Teta Ndenga Nicole
8 . Musana Teta Hense
9 . Umuratwa Anitha
10 . Akaliza Hope


Abakobwa batangiye ari 19 ariko ubu hasigayemo icumi gusa


Abakobwa icumi bakomeje

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO