Amb. Nduhungirehe yasuye abakobwa mu mwiherero abizeza ubufatanye

Umunyamabanga muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yasuye abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 aho bari mu mwiherero abizeza ubufatanye bwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Abakobwa 20 bari mu mwiherero I Nyamata mu karere ka Bugesera basuwe na Amb. Nduhungirehe Olivier abaganiriza kuri byinshi birimo no kubizeza ubufatanye buzaturuka muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Mu ijambo rye yagize ati “Kuba Nyampinga w’Igihugu ni inshingano zikomeye, ngira ngo hari aho muzahagararira Igihugu mu marushanwa mpuzamahanga nka Miss World n’andi.

Inshingano mufite zirakomeye ariko natwe nk’abashinzwe ububanyi n’amahanga twiteguye gukorana namwe mu byo mukeneye byose no mu byo mushaka kumenya.

Turi aha kugira ngo tubafashe kugira ngo ‘Diplomacy’ yiyongere ku bwenge, ubwiza n’umuco, muzaduhagararire neza aho muzajya hose.”

Yabaganirije abagaragariza isura u Rwanda rufite ubu n’icyerekezo cyarwo, rukaba rumaze kugera kuri byinshi byiza n’uburyo rwiyubatse ruvuye habi.

Ati "Umunyarwanda wo mu 2020 atandukanye n’uwo mu 1994. Ubu iyo ugenda mu mahanga ugenda wemye. Bose bazi u Rwanda kubera Paul Kagame, amavugurura atandukanye yagiye akora, abagore benshi mu nteko, ibyo nabyo byerekana uburinganire buhari."

Yavuze ku nama zikomeye zigenda zakirwa n’u Rwanda nk’iya Commonwealth iri hafi kuba ndetse u Rwanda rukazahita ruyobora uyu muryango n’izindi.


Amb. Nduhungirehe yijeje abakobwa bari muri Miss Rwanda ubufatanye


Abakobwa bari mu mwiherero nabo bagiye batanga ibitekerezo

Amafoto: Afrifame Pictures

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO