Ambasaderi Nduhungirehe yambuwe inshingano nk’umunyamabanga wa leta.

Perezida Paul Kagame yavanye ku mirimo Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, kubera imikorere yamuranze yo gushyira imbere imyumvire ye aho gushyira imbere politiki y’igihugu.

Ibi byagarutwesho mu itangazo ryo kuri uyu wa 9 Mata 2020, ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, rivuga ko Nduhungirehe ’yakunze kurangwa n’imikorere yo gushyira imbere imyumvire ye aho gushingira kuri politiki za Leta, mu kazi yari ashinzwe.’

Nduhungirehe Olivier yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, kuva ku wa 30 Kanama 2017.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO