Amber Rose arifuza kumara ubuzima asigaje atongeye gusubira mu rukundo

Amber Rose ni umwe mu bagore bafite izina riremereye mu myidagaduro, Uyu aherutse gutangaza ko yifuza kumara ubuzima asigaje atongeye kwikoza icyitwa umugabo ngo kuko ari abahemu gusa.
Amber Rose Levonchuck azwi nk’umunyamideli, umuraperi akanakora ibiganiro bya televiziyo, Uyu yagiye akundana n’ibyamamare bikomeye harimo Kanye West ndetse aza kubyarana na Wiz Khalifa.
Uyu mugore w’imyak 39 aherutse gutangaza ko atagishaka kugira umubano na muto agirana n’abagabo, yaba urukundo yewe no gutera akabariro ngo ntashaka kuzongera kubikora ahubwo agiye guhitamo ubuzima bwa nyakamwe.
Abajijwe abandi yakwemera ko baza mu buzima bwe, Yavuze ko yakwishimira igitsinagore, Gusa arenzaho ko nta muntu n’umwe yifuza kongera gusangira nawe ubuzima bwe ko agiye kurera abana be.
Ibi abitangaje nyuma y’uko we n’uwahoze ari umukunzi we Edwards yamutaye agatangira gukururana n’umuririmbyi Cher.
Urukundo rwa Amber Rose na Edwards rusa n’urutarahiriye uyu mugore kuko mu myaka itatu bamaranye mbere y’uko batandukana muri Kanama 2021, Avuga ko yaciwe inyuma inshuro zisaga 12 ku bantu batandukanye.
Amber Rose ntiyifuza kugirana umubano n’abagabo ukundi
Wiz Khalifa na Amber Rose basezeranye kuwa 8 Nyakanga 2013
Ku wa 07 Kamena 2016 baje gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko