Amerika: Kanye West na Julia Fox byarangiye iby’urukundo rwabo bamaze gutandukana nyuma y’amezi 2 bakundana

Ku munsi wahariwe abakundana "Saint Valentin" nibwo inkuru ivuga ko Kanye West na Julia Fox bari bamaranye igihe gito bakundana, bamaze gutandukana yakomeje gucicikana mu binyamakuru bitandukanye. Kanye uherutse guhindura amazina akitwa "Ye" bisa nk’aho urukundo rutari kumuhira nyuma yo guhabwa gatanya n’umugore we.

Ku munsi w’abakundana nibwo byamenyekanye ko Kanye na Julia bamaze gutandukana.

Aho bamwe batebyaga bagira bati: “umunsi mwiza w’abakundana ku batameranye nk’uko Kanye na Fox bameranye”.

Ku wa mbere nibwo uyu mukinnyikazi wa filimi, umuririmbyikazi akaba n’umunyamideli, Julia Fox yemeje itandukana rye n’uyu muraperi uzwi ku izina rya Kanye West nyuma y’ibyumweru bike byari bitambutse bari mu munyenga w’urukundo.

Fox abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse ubutumwa agira ati: “kuki mutambonamo uwo ndiwe nk’umuntu wa mbere ugerageza gukora akibeshaho.

Nje kubabwira ko jye na Kanye West tumeranye neza! Namugiriye urukundo ariko sinigeze mbana mu rukundo n’umugabo, ati ubushuti burakomeje ariko ntakubana hamwe bigihari”.

Ubu ni bumwe mu butumwa Julia Fox yanyujije kuri story ye ya Instagram.

Aba bombi byari bimaze iminsi bivugwa ko batandukanye ariko nta numwe muri bo uragira icyo abitangazaho.

Gusa abakurikiranaga bya hafi bavugaga ko hari hashize hafi icyumweru kirenga nta foto yabo n’imwe ibagaragaza bari kumwe bashyira ku mbuga zabo.

Kuko aba bombi ngo baherukaga kwifotoza mu ruhame mu ntangiriro za Gashyantare.

Uyu mugore yakomeje gusubiza abibaza ku rukundo rwe na Ye uzwi nka Kanye West aho yanditse agira ati: “niba hari abakeneye inkuru y’urukundo rwanjye nawe bategereze igihe igitabo cyayo kizasohokera bazakigure”.

Mu byumweru byari bitambutse nibwo uyu munyamideli yasibye amafoto yose yari ari ku rukuta rwa Instagram ye yifotozanyije na Kanye West. Ahagarika gukurikira konti nyinshi z’abafana yakurikiraga.

Aho niho abantu bagiye batandukanye bagiye bakeka ko urukundo rwabo ruri mu marembera.

Nyuma yo guhagarika gukurikira izo konti z’abafana Fox we yavuze ko ari ukubera umunaniro mwinshi wo kureba no gusoma ibitekerezo byabo byinshi ahitamo kuba arekeye kuzikurikira.

Yongeraho kandi ko ku rubuga rwa Instagram atari ahantu heza hashimishije.

Kanye West we kugeza ubu ntakintu na kimwe aravuga ku itandukana rye n’uyu mugore. Kuko no ku rubuga rwe rwa Instagram inkuru aheruka gushyiraho ni iya alubumu ye yitwa “Donda2” izasohoka mu cyumweru gitaha.


Aha bari basohokeye muri New York bagiye kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Julia Fox

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO