Amerika ikomeje kwigira mpatse ibihugu yongeye guha gasopo Uburusiya

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yongeye kwisimbukuruza aha gasopo Uburusiya avuga ko budakwiye kwibeshya ngo bukoreshe ibitwaro kirimbuzi mu ntambara buhanganyemo na Ukraine

Biden yabwiye abanyamakuru ko “U burusiya nibugerageza gukoresha izo ntwaro buzaba bukoze ikosa rikomeye kandi ritazababarirwa.”

Ibi biravugwa mu gihe igihugu cy’Uburusiya kimaze iminsi gishinja Ukraine umugambi wo gutera ubumara bwica ku butaka bwabo.

Kugeza uyu munsi ibihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu bitandukanye byo mu burengerezuba bikomeje gushinja Uburusiya gukora ibidakorwa bugamije gusenya Ukraine.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO