Amerika iracyenyegeza umuriro kuko yongeye kwemerera Ukraine izindi ntwaro zo guhashya Uburusiya

Leta Zunze Ubumwe Za Amerika zamaze kwemerera Igihugu cya Ukraine intwaro kugirango zizayifashe mu gukomeza guhangana bikomeye n’Uburusiya mu ntambara karundura igiye kumara igice cy’umwaka.

Minisiteri y’ingabo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yamaze gutangaza ko yiteguye gutera indi nkunga igihugu cya Ukraine kugirango kirusheho gutana mu mitwe n’ingabo z’Uburusiya.

Ibi bije mu gihe igihugu cya Ukraine kirimo kwizihiza ibirori by’Ubwigenge bwacyo ariko hakaba nta mahoro namba arangwa muri iki gihugu nyuma yo guterwa n’Uburusiya kuva kuwa 24 Gashyantare.


Ku munsi w’ejo kuwa Gatatu taliki ya 24 Kanama Ukraine yizihizaga ubwigenge bwayo kuva mu mwaka 1991 ndetse kuri uyu munsi nibwo Leta zunze ubumwe za Amerika zongeye gutangaza ko ziteguye gutera inkunga igihugu cya Ukraine kugirango kirusheho kurinda ubusugire bwacyo.

Amerika ikomeje kwenyegeza umuriro muri iyi ntambara iri hagati y’ibihugu byombi dore ko no mu cyumweru gishize aribwo iki gihugu cyari cyongeye kugenera Ukraine inkunga ingana na miliyoni 775 mu madorari y’Abanyamerika.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO