Amerika irashinja Uburusiya gukoresha abaturage bayo mu bikorwa by’ubutasi imbere mu gihugu

Ubushinjacyaha bukuru bwa Leta zunze ubumwe za Amerika burashinja Leta y’i Kremlin mu Burusiya kwivanga muri politiki yayo bukoresha Abanyamerika mu bikorwa by’ubutasi imbere mu gihugu.

Kugirango witwe intasi runaka, ugomba kuba ukorera ikigo cy’ubutasi runaka gikorera igihugu runaka ndetse rimwe na rimwe ibigo by’ubutasi bishobora guhana amakuru no gukorana kugirango byivune umwanzi runaka cyangwa ikindi gikorwa.

Gusa kuri iyi ngingo ho siko bimeze kuko Amerika irashinja Uburusiya gukoresha abaturage bayo mubikorwa by’ubutasi no kuneka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwa Leta zunze ubumwe za Amerika bwamaze gushyira mu majwi umuturage w’Uburusiya wa mbere ’Alexander Viktorovich Ionov ’ usanzwe ari umuturage w’Uburusiya kugerageza kwivanga mu matora ya Amerika.

Amerika ivuga ko uyu Lonov yayoboye umutwe witwa Anti-Globalization Movement of Russia (AGMR) uyu ukaba warahaga akazi imitwe itandukanye ya politike ikorera muri Amerika ariko ku bw’inyungu z’Uburusiya.

Lenov akomeza ashinjwa gukorana bya hafi n’ikigo cy’ubutasi cy’Uburusiya (FSB) ndetse akaba yarayoboye imitwe myinshi ya politike ikorera muri leta ya Florida, Georgia na California aho bivugwa ko imwe mu ntego z’Uburusiya ngo ari uko bwari kuzateza imbere gahunda ya leta ya California yo kwiyomora kuri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Lonov naramuka ahamwe n’icyi cyaha ashobora guhabwa igihano cy’imyaka itanu muri gereza.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO