Amerika irimo gucyeza Abanya-Kenya nyuma yo gutangaza uwatsinze amatora

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo gucyeza bikomye Abanya-Kenya nyuma yo gukora amatora mu mucyop no mu bwisanzure kugeza aho batangarije uwabashije gutsinda amatora aho William Ruto ariwe wahigitse mugenzi we Raila Odinga.

Ku munsi w’ejo Kuwa Mbere tariki 15 Kanama 2022 nibwo William Ruto byatangajwe ko ariwe watsinze amatora ahigitse Raila Odinga ndetse yahise atorerwa kuyobora igihugu cya Kenya aho yagize amajwi 50,49%.

Amerika yahise itangaza ko ari intambwe ikomeye Abanya-Kenya babashije gutera kubera amatora yakozwe neza mu bwisanzure.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye Abanyapolitike bo mu gihugu cya Kenya kwirinda ikintu cyose cyakurura amakimbirane n’imvururu zishingiye ku matora.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO