Perezida w’u Bushinwa n’uwa Belarus bagaragaje ko bifuza igisubizo cy’amahoro...
- 2/03/2023 saa 11:29
Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika ’Joe Biden’ yasabye kongere ya Amerika kugabanya imisoro y’ibikomoka kuri peteroli imbere mu gihugu ariko n’ubundi avuga ko perezida w’Uburusiya ’Vladimir Putin’ ariwe ukwiye kuryozwa ibi byose.
Mu nyandiko igaragara ku rukuta rwa Twitter rwa Joe Biden, mu magambo y’Icyongereza twashyize mu Kinyarwanda, yagize ati:" Igiciro cya lisansi (ikoreshwa mu modoka) cyiyongereyeho amadolari ya Amerika 2 kuva Putin yatangiza ibikorwa bya gisirikare, Ndetse iryo zamuka ry’ibiciro ryagize ingaruka mbi ku miryango myinshi."
" Uyu munsi ndasaba kongere yose gukuraho imisoro y’ibikomoka kuri peteroli imbere mu gihugu mu gihe cy’amezi atatu kugirango tworohereze Abanyamerika."
Imisoro kuri lisansi ni amadolari 0.184 $ kuri gallon 1 (gallon 1 = litiro 3.785411784) naho kuri mazutu ikaba amadolari 0.244 kuri gallon 1.
Mitch McConnell umwe mu ba repubulikani bari ku ruhembe rw’imbere muri sena yateye utwatsi uyu mwanzuro wa perezida Joe Biden aho yavuze ko ntacyo uzafasha mu guhangana n’ibibazo bafite by’ibikomoka kuri peteroli.
Umujyanama wa perezida Biden mu bigendanye n’ingufu ’Amos Hochstein’ we avuga ko abaguzi bashobora kugabanyirizwa amadolari 0.50 $ kuri gallon 1 ya lisansi mu gihe kongere na ba ny’iri nganda zitunganya ibikomoka kuri peteroli bumvise ubusabe bwe.
Izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli Amerika ibishinja Uburusiya burangajwe imbere na Vladimir Putin