Amerika yongeye kugenera Ukraine inkunga ikomeye cyane

Leta zunze ubumwe z’Amerika zongeye kugenera Ukraine indi nkunga ihambaye ingana na miliyoni 820 z’amadolari ndetse iyi nkunga igizwe n’ibikoresho bya gisirikari birimo imbuda zirasa mu kirere.

Mu nama y’abayobozi bahuriye mu muryango wa OTAN yabereye I Madrid muri Espanye, Perezida Joe Biden yavuze ko igihugu cye kizakomeza gufasha Ukraine igihe cyose Uburusiya buzaba butarahagarika intambara bwasoje kuri icyo gihugu.

Amerika ivuga ko izi ntwaro zizafasha Ukraine guhangana n’Uburusiya mu ntambara yo mu kirere.

Ministeri y’ingabo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ko kuva Uburusiya butangiye kugaba ibitero kuri Ukraine, Amerika imaze guha icyo gihugu inkunga y’ibikoresho bya gisirikari ifite agaciro ka miliyari zirenga zirindwi z’amadolari.

Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine ejo yashimiye Amerika, by’umwihariko ubutegetsi bwa perezida Biden, kubw’inkunga Amerika ikomeje guha igihugu cye.

Yavuze ko iyo nkunga ibafasha runini mu guhangana n’uwo yise umwanzi.

Kuri uyu wa gatanu abantu 12, bahitanye n’igisasu cya misile cyarashwe n’Uburusiya mu gace ka Odesa muri Ukraine. Igisirikari cya Ukraine kivuga ko mu bishwe harimo abana babiri.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO