Amwe mu mateka y’icyamamare Jidenna witezwe i Kigali muri Kigali Jazz Junction.

Jidenna umaze kumenyekana ku isi bitewe n’indirimbo ze nka ‘Classic Man’ ndetse na ‘Yoga’ zakunzwe cyane, ategerejwe i Kigali mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction mu mpera z’ukwezi ku Ugushyingo muri uyu mwaka.

Jidenna, amazina ye nyakuri ni Jidenna Theodore Mobisson, yavutse tariki 4 Gicurasi 1985 avukira i Wisconsin Rapids, Wisconsin, ku mubyeyi ufite uruhu rwera w’umucungamari witwa Tama Mobisson w’umunyamerika ndetse na Oliver Mobisson wakomokaga muri Nigeria.

Jidenna nubwo yavukiye muri Amerika, yakuriye muri Nigeria ari kumwe na Papa we wari umwarimu muri kamenuza yitwa Enugu State University yo muri Nigeria aho yigishaga ibijyanye na mudasobwa muri iki kigo.

Amaze kuzuza imyaka itandatu gusa, ababyeyi be bafashe icyemezo cyo gusubira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, maze mu mwaka wa 1995 bimukira i Norwood muri Massachusetts, bahavuye bajya gutura ahitwa Milton Massachusetts, mu mwaka wa 2000.

Jidenna Umubyeyi we umubyara ariwe Papa we yitabye Imana muri 2010.

Uyu musore wagaragara nk’umwana uzavamo umuhanzi bitewe nuko yakundaga gusubiramo indirimbo z’abahanzi yakundaga, yaje kujya mu nzu itunganya umuziki maze ahakorera indirimbo ze za mbere, hari muri 2003.

Uyu muhanzi yahise ajya mu itsinda ry’abaraperi ryitwaga Black Spadez atangira kujya abakorera indirimbo, azibandikira maze bwa mbere arikumwe nabo bashyira hanze alubumu bayikorera muri i Militon Academy, aha akaba ari naho uyu mugabo yasoreje kwiga muri 2003.

Jidenna asoje amashuli y’isumbuye, yari yaratoranijwe kuziga muri imwe muri kamenuza ikomeye ku isi yitwa Havard Universty yo muri Amerika, ariko uyu musore wari ukiri muto aza kubitera utwatsi ahitamo kwiga muri Stanford Universty.

Aha yahigiye ibijyanye na Sound Engineering ariko akabikorana n’impano ye yo kuririmba ndetse no gutunganya umuziki. Muri 2008 yahawe impamyabumenyi y’ikirenga atangira kwigisha umuziki noneho abikora kubw’umwuga muri Amerika.

Jidenna yahereye muri Los Angeles, Oakland, Brooklyn and Atlanta mbere yuko asinya amasezerano mu nzu itunganya umuziki ya Janelle Monáe yitwaga Wondaland Records.

Jidenna amaze gusinya muri iyi nzu itunganya umuziki, yakoranye n’abandi bahanzi benshi babaga muri iyi nzu, aho yakoranye na Roman GianArthur, St. Beauty, Deep Cotton ndetse na Janelle Monáe nyiri iyo nzu yatunganyirizagamo umuziki.

Icyo gihe yakoze indirimbo 5 aho yazikoranye n’abaririmbyi babaga muri iyo nzu, maze ziza kumufasha kwamamara vuba no kumenyekana.

Mu mwaka wa 2015, Jidenna yakoze indirimbo ye ya mbere ayita "Classic Man" ayikorana na Gian Arthur. Iyo ndirimbo yarakunzwe cyane ndetse inaza ku mwanya wa 49 muri Billboard Chats muri Amerika, mu ndirimbo za R&B ivanze na Hip-Hop.


Jidenna utegerejwe Kigali mu gitaramoya Kigali Juzz Junction

Ku wa 31 Werurwe 2015, uyu musore yashyize hanze indi ndirimbo yafatanyijemo na Janelle, yise “Yoga”.

Indirimbo ye Clasic Man yashyizwe mu kiciro cy’indirimbo nziza zahuriwemo n’umuhbanzi urenze umwe, muri Grammy Awards. Mu kwezi kwa Kamena muri uwo mwaka wa 2015, uyu muhanzi yayiririmbanye na Monáe mu bihembo bya Bet Awards.
Jidenna yahawe ibihembo bitandukanye harimo n’icyo yahawe mu kwezi ku Ugushyingo, muri 2015 cy’umuhanzi mwiza ukizamuka, igihembo gitangwa na Soul Train Music Awards.

Mu mwaka wa 2016, uyu muhanzi yashyize hanze indi ndirimbo yise "Chief Don’t Run".
Mu mwaka wa 2017, yamuritse inzu itunganya umuzi ye ndetse aza kuyikoreramo ibigwi bitandukanye anafasha izindi mpano z’abahanzi bazamuka muri Amertika.

Muri uyu mwaka wa 2019, uyu muhanzi akaba yarashyize hanze indirimbo nshya yise "Sufi Woman" ndetse na "Tribe" yakoze wenyine, mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga, ndetse na “Sou Sou” aheruka gushyira hanze ku wa 18 Nzeri 2019, aho yanayiririmbiye mu iserukiramuco rya BRIC Celebrate Brooklyn Festival.

IBIHEMBO YATWAYE

2016: Jidenna indirimbo yise "Classic Man" yakoranye na Roman Gian Arthur yatwaye igihembo cya Grammy Awards iba indirimbo nziza yahuriwemo n’umuhanzi wundi ya Rap.
2015: Yabaye umuhanzi mwiza ukizamuka, ahabwa igihembo cy’indirimbo y’umwaka, ahabwa igihembo cy’indirimbo ifite amashusho meza yise “Classic Man”, anahabwa n’igihembo cy’umubyinnyi mwiza mu ndirimbo yise “Yoga” muri Soul Train Music Awards.

Uyu muhanzi akaba ategerejwe i Kigali mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction muri uyu mwaka, mu kwezi ku Ugushyingo mu cyumweru cya nyuma cyo gusoza uko kwezi.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO