Icyo Andy Bumuntu avuga ku mubano we na Kate Bashabe

Umuhanzi Andy Bumuntu ukemangwa mu rukundo na Kate Bashabe yakuye abantu mu rujijo akomoza ku mubano we n’uyu mukobwa uri mu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga.

Andy Bumuntu ni umuhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye harimo nka Snack, On Fire, Valentine n’izindi.

Uyu muhanzi yagarutse ku mubano we n’umunyamideli Kate Bashabe ubwo yari mu gikorwa cyo kwamamaza indirimbo ye nshya yise ’Tuzatsinda.’

Ubwo yabazwaga ku mubano we n’uyu mukobwa ukurikirwa n’abantu basaga ibihumbi 506 kuri Instagram.

Andy Bumuntu yabasubije ko umubano wabo ari ibintu bisanzwe baziranye nk’inshuti ikindi bakaba barahujwe no kuba ubwo yakoraga amashusho y’indirimbo ye On Fire yayakoreye mu nzu y’uwo mukobwa iherereye kw’i Rebero.

Uretse iyo ndirimbo kandi hari n’indi Kate Bashabe yakoze yitwa You & I yakoranye n’abandi bahanzi barimo na Andy Bumuntu.


Andy Bumuntu nubwo akunda kuririmba indirimbo z’urukundo ntakunze kuvuga amakuru ajyanye narwo


Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa bakurikirwa n’abantu benshi ariko nawe ntakunda kuvuga aho ahagaze mu Rukundo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO