Andy Bumuntu yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru

Umuhanzi Andy Bumuntu ari mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse yakomeje kwigarurira imitima ya benshi biciye mu ndirimbo ze zikora ku mitima ya benshi gusa uyu muhanzi yamaze kwinjira mu itangazamakuru aho agiye gukorera Radio Kiss FM

Uyu musore Andy Bumuntu biravugwa ko agomba gutangira akazi ke guhera kuri uyu wa Gatanu taliki ya 22 Mata 2022.

Kayigi Andy Dick Fred abantu benshi bamuzi ku izina akoresha mu muziki yitwa Andy Bumuntu nk’amazina akoresha mu buhanzi bwe uyu musore afite imyaka 27 y’amavuko, ndetse umuryango wabo ni abahanzi cyane kuko n’umuvandimwe we Umutare Gaby nawe asanzwe akora umuziki.

Uyu musore atangaza ko guhitamo izina Bumuntu agendeye ku mutima w’’ubumuntu kandi ukeye yiyumvagamo kugirango birusheho kuba umwimerere we.

Uyu musore yize ibijyanye n’amashanyarazi ndetse yahoze ari n’umubyinnyi uhambaye
uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo: Mine, Mukadata,
On fire, KK509 st, Valantine ,Snack,Appreciate n’izindi nyinshi cyane.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO