Ange Tricia yifurije isabukuru nziza y’amavuko umugabo we Tom Close mu magambo asize umunyu

Niyonshuti Ange Tricia yifurije isabukuru nziza y’amavuko umugabo we Tom Close ndetse amubwira amagambo asize umunyu amutakagiza bikomeye.
Doctor Muyumbo Thomas wamamaye ku izina ry’ubuhanzi rya Tom Close kuri uyu munsi ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko yatakagijwe bikomeye cyane n’umugore we Tricia ndetse amubwira amagambo meza atangaje.
Mu magambo ya Tricia yagize ati:Isabukuru nziza y’amavuko ku nkingi ifashe umutima wanjye Tom Close.
Imana impe kuzahora mbona inseko yawe kugeza ku myaka 100, ibyiza byose byitiriwe izina ryawe kuva uyu munsi kugeza ushaje ndagukunda cyane.
Tom Close nawe yaboneyeho asubiza umugore we amushimira cyane aho yamubwiye ati:Urakoze cyane mutima wanjye.
Kugeza uyu munsi uretse kuba akora umuziki Tom Close ni umwe mu bahanzi bahuza umuziki no kuvura abarwayi ndetse uyu mugabo yakoze zimwe mu ndirimbo zakunzwe na benshi mu bihe binyuranye.
Kanda Hano urebe indirimbo Ferari ya Tom Close iri muzakunzwe