Angélique Kidjo, Femi Kuti, Tiwa Savage n’abandi baryoheje Igitaramo cy’amasaha 24

Angélique Kidjo, Femi Kuti, Tiwa Savage na Sho Madjozi bari mu byamamare byaririmbye mu gitaramo cy’amasaha 24 kigamije guhagurukira ihindagurika ry’ikirere, ubusumbane mu nkingo n’inzara.
Abahanzi barenga 60 baririmbye mu iserukiramuco The Global Citizen mu mujyi ya Lagos ku wa 18/09/2021, Rio de Janeiro, New York City, Paris, London, Seoul, Los Angeles na Sydney.
Abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bitabiriye ibi bitaramo aho hose, izindi miliyoni nyinshi zibikurikira kuri internet.
Byatangiye ku wa gatandatu i Paris aho abahanzi nka Angélique Kidjo na Elton John baririmbiye imbere ya Tour d’Eiffel.
Iki gitaramo, bikekwako ari cyo gikorwa kinini cyane kibayeho ku isi cy’igikorwa cyo kugira neza, cyateguwe na Global Citizen - umuryango ufasha ugamije guca ubukene mu 2030.
Bitandukanye n’ibindi nka cyo, abagiteguye ntabwo bari bagamije gukusanya amafaranga, ahubwo kwerekana ukwitabira nk’ikimenyetso ku bategetsi b’isi ko abantu bashyigikiye ibikorwa kuri biriya bibazo.
Mu itangazo, Global Citizen yagize iti: "Ku migabane itandatu, abahanzi bazafasha guhuza rubanda kugira ngo basabe za leta, ibigo bikomeye n’abakora ibikorwa byiza gukorana bakarengera umubumbe no gutsinda ubukene."
Iki gikorwa cyasabye leta zo kw’isi gutera ibiti miliyari imwe, gutanga inkingo miliyari imwe ku bihugu bikennye no gutanga ibiryo ku bantu miliyoni 41 bugarijwe n’inzara.
Jennifer Lopez, Kelly Clarkson, Pharrell Williams cyangwa LL Cool J, bari mu baririmbye i New York.
Prince Harry na Meghan Markle, nabo bagiye kuri ’stage’ bahamagarira ko inkingo za Covid-19 zifatwa "nk’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu".
Prince Harry yabwiye abari bitabiriye icyo gitaramo muri Central Park ya New York ati: "Uko wavutse ntibikwiye kugena ubushobozi bwawe bwo kubaho."
Bavuze nyuma yo kuririmba kw’abahanzi nka Pharrell Williams cyangwa ikirangirire muri pop Cyndi Lauper waririmbye indirimbo ye "Girls Just Want to Have Fun", yatuye abagore bo muri Afghanistan.
Mu gihe Angélique Kidjo, Black Eyed Peas baririmbiye i Paris, Stevie Wonder yaririmbiye i Los Angeles.
Abandi bahanzi benshi bari bafashwe amashusho yabo baririmba barimo Green Day, Kylie Minogue na Andrea Bocelli.
Mu butumwa bwafashwe mbere, umukuru wa USAID Samantha Power yavuze ko leta ya Amerika izatanga miliyoni 295$ "yo kurwanya amapfa n’inzara ikabije, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, no gufasha abantu kurangiza Covid-19."
Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa nawe yizeje gukuba kabiri umubare w’inkingo igihugu cye kizoherereza ibihugu bikennye, zikaba doze miliyoni 120.
Hagati aho, kompanyi mpuzamahanga nka Lego, Csco na Verizon zemeye inkunga zitandukanye.
OMS/WHO yashyigikiye ibitaramo byo ku wa gatandatu, isaba abategetsi b’ibihugu bikize kunga ubumwe bagahagarika ubusumbane mu nkingo.
Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yagize at: "Ubu dufite inzira ebyiri z’icyorezo mu bafite n’abadafite. Ntabwo twakwirengagiza ubwo busumbane cyangwa ngo tubumenyere."
Abitabiriye ibyo bitaramo basabwaga kwerekana ko bakingiwe cyangwa bapimwe bakaba bataranduye Covid.
LL Cool J na Jennifer Lopez baririmba i New York
Elton John aririmba i Paris hamwe n’umuhanzi Charlie Puth wo muri Amerika
Prince Harry na Meghan Markle basabye ko inkingo za Covid-19 zifatwa nk’uburenganzira bw’ibanze ku bantu
Src/BBC