Anita Pendo agiye guhagararira ibikorwa bya Auddy Kelly wagiye muri Pologne

Umuhanzi Auddy Kelly yatangaje ko Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Dj Anita Pendo ariwe ugiye kuzajya akurikirana ibikorwa bye byo mu muziki mugihe we adahari kuko yagiye gushaka Phd muri Pologne.

Audace Munyangango uzwi nka Auddy Kelly abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko ubu Anita Pendo ariwe ugiye kujya amureberera inyungu ze muri muzika.

Ati “Ncishijwe bugufi no kubamenyesha ko kuri ubu ‘Anita Pendo’ ariwe uhagarariye ibikorwa byanjye by’umuziki. Ndabyishimiye azahambera, ni inshuti nziza kuva ku munsi wa mbere tumenyana yambereye mushiki wanjye mwiza, inama ze no gushyigikira showbiz muri rusange Imana ikomeze igushyigikire Anita uri umugisha ukomeye mu Rwanda.”

Aganira na Genesis Tv Auddy Kelly yavuze ko Anita azahagararira ibikorwa bye kuko we adahari.

Ati “Yego azahagararira ibikorwa byanjye njye ntago mpari nagiye hanze gushaka PHD muri Pologne gusa nzajya nyuzamo nanjye nze.”

Auddy Kelly uzwi cyane mu ndirimbo ’Ndakwitegereza’, yakoze izindi zirimo iyitwa ‘Sinzagutererana’ yakoranye na Jody Phibi byigeze no kuvugwa ko bakundana, ‘Ubyumve’, ‘Sinkakubure’ n’izindi zitandukanye.

Uyu muhanzi ubusanzwe uririmba indirimbo ziganjemo iz’urukundo,yari aherutse gushyira hanze indirimbo zihimbaza Imana zirimo iyo mu gitabo yitwa ‘Imvura’ yafatanyije na Jody Phibi, Umuvandimwe yo mu gitabo yasubiyemo abisabwe na nyina, ‘Igitangaza’, ‘Reka nkubyinire’, na ‘Arakomeye’.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO