Anita Pendo yihenuye ku bamushinjaga ko yabuze umugabo

Anita Pendo ufite abana babiri kugeza magingo aya, avuga ko umukobwa uri mu cyiciro arimo akiri single (atarabona uwo babana/bakundana) ari amahitamo ye.

Mu gutebya kwinshi, mu rucyerera rw’uyu wa Gatanu tariki 24 Mutarama 2020, Umunyamakuru ku gitangazamakuru cya leta (RBA), umu Deejay ndetse akaba na M.C, bitewe n’imbeho irimo imvura nyinshi yabyutse hari icyo yibariza abamukurikira ku mbugankoranyambaga ze.

Anita Pendo yibazaga uko abandi bana bamerewe muri icyo gitondo cyari kiganjemo imvura, agira ati: “abandi bana bafite…. (ntiyuzuza interuro)” yongeraho ko bamwuzuriza icyo ashatse kuvuga.

Maze abahanga mu kuzuza interuro, abenshi bahuriza ku kuba akennye umugabo mu buryo bukomeye, ndetse yagakwiye gushaka undi mugabo.

Anita watandukanye n’uwahoze ari umugabo we Nzeyimana Ndanda Alphonse mu ntangiro z’umwaka wa 2018, baryumyeho babigira ubwiru bwari hagati yabo gusa kuko iyo babibazwaga babyamaganiraga kure.

Mu magambo ya Anita yagize ati: “Burya umukobwa uri mu cyiciro ndimo kuba ingaragu (single) ni amahitamo, mutagira ngo twarababuze, cyangwa se tubigire intego ejo mubereke.”

Iyi mvugo yakiranwe yombi na Dada Kabendera basanzwe bakorana ku gitangazamakuru cya leta, aho yagize ati: “Ngaho se nakubwiye ko ntajya nkwizera (…ubundi araseka…).”

Mu Kuboza 2018, Anita Pendo yatangaje ko niyo byatinda bite ateganya kuzakora ubukwe, nubwo kugeza magingo aya tutaranaona uwo azabukorana nawe.

Hari benshi bari no kwibaza niba aya atabari uguca amarenga kwa Anita y’uko hari uri hafi ye, dore ko uwahoze ari umugabo we Ndanda yarangije kwishumbusha undi mukobwa yasimbuje Pendo yanavugaga ko benda kubana.

Anita Pendo na Ndanda Alphonse byatangiye guhwihwiswa ko bakundana mu mpera za 2016 gusa baza kubihamya mu mwaka wa 2017.

Icyo gihe hari n’amakuru yavugaga ko Anita yagiye kwerekana uyu wahoze ari umugabo we iwabo bakaba bari baranatangiye kunoza gahunda y’ubukwe,gusa bakaza gutandukana budakozwe.


Ndanda akunze kugaragara arikumwe n’abana be

Aba bombi bafitanye abana babiri b’abahungu, umukuru yitwa Tiran n’aho ubuheta akitwa Ryan.

Anita Pendo nyuma y’igitutu cy’abamakurikira ku mbugankoranyambaga, yahisemo kwerekana umusore yemeza ko aribo bazarushingana, gusa ahisha isura ye.


kera kabaye Anita Pendo nawe yerekanye ifoto y’umusore yemeza ko ari fiance we


Anita Pendo avuga ko kuba single ari ubushake bwe

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO