Anne Kansiime n’umukunzi we bagiye kwibaruka imfura

Umunyarwenyakazi wo muri Uganda Anne Kasiime ukunzwe cyane mu gusetsa ari mu byishimo byinshi we n’umukunzi we Skylanta mu gihe bitegura imfura yabo.

Uyu mudamu n’uyu musore usanzwe uzwi nk’umuhanzi mu gihugu cya Uganda bagiye mu rukundo nyuma yaho Kansiime atandukaniye n’uwari umugabo we Gerard Ojok mu mwaka wa 2017, bari bamaranye imyaka isaga itanu bakaba baratandukanye batabyaranye aho Kansiime yashinjaga uyu wahoze ari umugabo we ubuhemu bukabije.

Uyu mugore abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto imazeho amasaha 8 ndetse ikaba imaze no gukundwa n’abantu basaga ibihumbi birenga 28 n’ibitekerezi ibihumbi hafi 2500.

Kansiime yagize ati “Nakomeje kwibaza uburyo buboneye nabibatangarizamo ko vuba aha hari undi muntu uziyongera mu muryango wanjye na Skylanta."

Yakomeje agira ati "Nashakaga kubamenyesha ko, Kuri uyu wa 16 Mata 2021 nzaba mfite igitaramo kizabera kuri Youtube ni bwo ndibutangaze byinshi. Nari mbakumbuye bantu banjye. Ndumva ntazi aho ndibuhere.”

Kansiime yamenyanye na Skylanta mu mwaka wa 2018, uyu musore ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu njyana ya Reggae iwabo.

Anne Kansiime na Skylanta bagiye kwibaruka nyuma y’imyaka isaga itatu bari mu munyenga w’urukundo .

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO