Anne Kansiime yongeye gususurutsa Abanyarwanda nyuma y’imyaka itanu mu gitaramo yakoreye Camp Kigali

Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 25 Nzeri nibwo Anne Kansiime wari umutumirwa mukuru mu gitaramo SEKA LIVE yaraye asusurukije abafana be mu rwenya rwinshi.

Ni ibirori byari byitabiriwe n’abantu benshi bigaragara ko bafite akanyamuneza ku maso, Kansiime yageze ku rubyiniro ahagana saa 21:40 atangira abyina abafana nabo bamukomera amashyi atangira kubasetsa mu rwenya rwinshi.

Kansiime waherukaga mu Rwanda mu myaka itanu ishize yavuze ko yasanze hari byinshi byahindutse ndetse ko yari ahakumbuye.

Rwinshi mu rwenya wasangaga rugaruka ku buzima bwe n’urugo rwe anagaruka ku buryo ubuzima bwabanje kumugora mu bihe bya guma murugo.

Mu minota isaga 40 yari ku rubyiniro benshi bakunze urwenya rwe ndetse bigaragara ko yasoje abantu bagishaka gukomeza kumwumva.

Kansiime yasoje ashima Arthur Nkusi wamutumiye ngo aze gususurutsa Abanyarwanda.



Kansiime yongeye gususurutsa abakunzi be nyuma y’igihe kirekire

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO