Antonio Conte agiye kwerekeza mu ikipe ya Paris Saint Germain

Ikipe ya Paris Saint Germain iteganya gusezerera byemewe umutoza Mauricio Pochettino muri iyi mpeshyi nyuma yo kunanirwa kwitwara neza muri Champion’s league ubugira kabiri ndetse kuri ubu biravugwa ko umutoza wa Tottenham Hotspurs ariwe Antonio Conte ashobora guhita ajya muri Paris Saint Germain.

Ikinyamakuru Reports dukesha iyi nkuru kiratangaza ko k’uruhande rw’umutoza Antonio Conte bisa nk’inzozi kuba yakwisanga agiye gutoza Paris Saint Germain muri shampiyona y’Ubufaransa(league un).

Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani nta gihe kinini gishize afashe ikipe ya Tottenham Hotspurs dore ko yasinyiye iyi kipe mu kwezi K’Ugushyingo mu mwaka ushize.

Uyu mutoza yasinyiye ikipe ya Tottenham Hotspurs amasezerano y’amezi 18 nyuma y’aho yari avuye muri shampiyona y’Ubutaliyani ahesheje igikombe ikipe ya Inter-Milan.

Umutoza Antonio Conte ni umunyabigwi kuko aho yanyuze hose yahatwaye ibikombe haba muri Juventus, Inter-Milan ndetse no mu ikipe ya Chelsea.

Gusa bikomeje kuvugwa ko nubwo
umutoza Antonio Conte avugwa ngo hari n’andi makuru yemeza ko Zinedine Zidane nawe ashobora gutoza Paris Saint Germain nubwo hari n’abavuga ko uyu mutoza ahubwo ashobora guhabwa ikipe y’igihugu y’Ubufaransa (Les Bleus)

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO