Antonio Guterres agiye guhura na Putin hamwe na Zelensky

Umunyamabanga w’abibumbye bwana Antonio Guterres byitezweko agomba kugirana ibiganiro na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya mu ntangiriro z’icyumweru gitaha.

Mu ntangiriro z’icyumweru gitaha biravugwa ko Antonio Guterres uyobora umuryango w’abibumbye agomba guhura na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya.

Antonio Guterres kandi byitezwe ko azasangira ifunguro rya ku manywa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya bwana Sergei Lavrov aho bagomba gusangirira iri funguro mu murwa mukuru Moscow.

Gusa uruzinduko rwa bwana Guterres ngo ruzakomereza I Kyiv kwa perezida Zelensky aho agomba kuzaganira na Perezida Zelensky hamwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu bwana Dmytro Kuleba.

Gusa bwana Antonio Guterres yakomeje kotswa igitutu n’ibihugu bitandukanye kugirango agaragaze uruhare rwe mu guhosha vuba iyi ntambara ihanganiyemo ibihugu byombi.

Ibihugu byombi yaba Uburusiya na Ukraine byose byatangiranye n’ishingwa ry’umuryango w’abibumbye mu mwaka 1945.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO