RDC:Antonio Guterres yavuze ko abantu MONUSCO yarashe bazahabwa ubutabera

Umukuru wa UN bwana , António Guterres, yatangaje ko yababajwe bikomeye no kumva ko ingabo za Monusco zishinzwe kugarura amahoro muri Lepubulika iharanira Demokarasi ya Kongo zifata umwanzuro mubi ugayitse zikarasa abasivile b’abaziranenge.

Ku Cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022 nibwo Ingabo za Monusco zarashe abantu babiri ku mupaka wa Kasindi uhuza RDC na Uganda ndetse abandi barakomeretse.

Hakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga amashusho atandukanye agaragaza abasirikare ba Monusco bari ku mupaka ariko bakakirizwa induru n’abaturage ba Repubulika iharanira Demokarasoi ya Kongo.

Ingabo za Monusco zavugirijwe induru n’abaturage bituma zirasa urufaya rw’amasasu mu baturage maze bituma bose bakwira imishwaro ndetse babiri muri bo bahita bitaba Imana.

Magingo aya abaturage ba RDC bari mu myigaragambyo idasanzwe yo kwamagana ingabo za Monusco bashinja ko zitashoboye kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC kuva mu mwaka wa 1999.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO