Antonio Rudiger yemeye gushyira ubuzima bwe mu kaga kugirango yishyure igitego ku munota wa nyuma

Myugariro wahoze ukinira Chelsea akaza kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid Antonio Rudiger yemeye gushyira ubuzima bwe mu kaga kugirango abashe gutsinda igitego ku munota wa nyuma yishyuriye ikipe ya Real Madrid nyuma yo gutsindwa.

Antonio Rudiger ubusanzwe akomoka mu gihugu cy’ubudage ndetse ubwo yageragezaga gutsinda igitego yagonganye n’umunyezamu bituma ava amaraso menshi mu isura gusa birangira atsinze igitego ku munota wa 95 w’umukino.

Ni mu mukino wabaga mu ijoro ryakeye ikipe ya Real Madrid yakinaga n’ikipe ya Shakhtar Donetsk yo mu gihugu cya Ukraine gusa uyu mukino wakiniwe mu gihugu cya Pologne kubera ibibazo by’intambara biri muri iki gihugu.

Nyuma yo kwihutanwa kwa muganga ngo yitabweho bwana Rudiger yanditse kuri Twitter ati: "Ikitakwishe kigutera imbaraga. Meze neza - mwakoze ku butumwa bwanyu bwose."

Shakhtar Donestk ikomoka mu gihugu cya Ukraine iri mu buhungiro yari hafi yo kuzana umunezero mu gihugu cyabo cyayogojwe n’intambara ubwo Oleksandr Zubkov yabatsindiraga igitego mu ntangiriro z’igice cya mbere gusa Rudiger akacyishyura ku munota wa nyuma.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO