Apotre Dr Paul Gitwaza yasengeye abakinnyi n’abandi bantu bafite aho bahurira n’imikino mu Rwanda

Ku mugoroba w’ejo ku cyumweru taliki ya 15 Mutarama 2023 Apotre Paul Gitwaza yasengeye abakinnyi ndetse n’abandi bantu bafite aho bahurira n’imikino ndetse abasabira umugisha n’iterambere mu kazi bakora ka buri munsi.
Apotre Paul gitwaza ubusanzwe ni umushumba mukuru w’itorero Zion temple ndetse ni umwe mu bavugabutumwa bakundwa n’abatari bake hano mu Rwanda kubera inyigisho zitandukanye aha abamuteze amatwi mu gihe bamukurikiye.
Uyu mugabo ni kenshi atanga ibiganiro bitandukanye mu bijyanye n’iyobokamana ndetse ugasanga inyigisho ze zikundwa n’imbaga nya mwinshi.
Ubwo uyu mugabo yasengeraga abantu bafite aho bahuriye n’imikino abakinnyi bamwe na bamwe bagaragarye muri iri sengesho aho twavugamo nka:Emery Mvuyekure ukinira ikipe ya Police FC,Buregeya Prince ukinira ikipe ya APR FC n’abandi batandukanye.