Apôtre Gitwaza yahamagariye amatorero guhangana na Coronavirusi

Umushumba w’Itorero Zion Temple Celebration Center, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, yahamagariye amatorero yose gufata ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Coronavirusi ndetse abayoboke bayo bagakurikiza ingamba zafashwe n’igihugu kuko iki ari icyorezo abona giteye inkeke.

Ibi uyu mushumba yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa 14 Werurwe 2020, ubwo yari mu kiganiro ’Isaha y’Agaciro’ kinyura kuri Radio na Televiziyo Authentic.

"Ni gute itorero ryiteguye guhangana na Coronavirus (COVID-19)? Ni yo yari insanganyamatsiko y’iki kiganiro, ubutumwa busa n’ubwo yageneye amatorero ya Zion Temple hirya no hino ku isi. Apôtre Gitwaza yasabye abanyamatorero gukurikiza amabwiriza atangwa n’urwego rwego rw’ubuzima mu gihugu.

Yagize ati "Minisiteri y’Ubuzima ibyo irimo ivuga muri ibi bihe turasaba ngo abakirisitu mubitege amatwi. Mutega amatwi ibyo leta irimo ivuga abantu bagomba gukurikiza muri ibi bihe amatorero aho muri mwese. Mukurikire mwumve nibababwira ngo mukore gutya mukurikize ibyo kuko barakurikira buri mwanya ibirimo biba kandi na bo ni ababyeyi bafite impuhwe."

Yongeye ati "Oya uyu mwanya mwumvire leta kuko irimo irakorana n’Imana ku kibazo cya Coronavirus, mukurikire amabwiriza atangwa n’igihugu. Nibababwira ngo ntimuterane mubyumve, nibababwira ngo muterane ariko mukoreshe aya masuku mubikore, nibababwira ngo amashuri abana banyu ntimuboherezeyo mubikore. Icyo bababwira muri ibi bihe ndasaba ngo mubyumve kandi mubikurikize kuko bayobowe n’umwuka wera muri iki gihe tutarabona umuti urambye ujyanye n’iki kiza."

Apôtre Gitwaza yavuze ko bimaze kugaragara henshi aho abanyamadini basobanya na leta mu ngamba ziba zafashwe mu kwirinda ibibazo bitandukanye ahanini bakavuga ko babiyobowemo n’Imana.

Yagize ati "Ndabizi ko abarokore dukunda kwizera kandi kwizera koko kurakora. Dushobora kwizera tugasengera abarwayi bagakira ariko kandi si ko twese dufite uko kwizera hari ababikora bigana abandi hari n’abavuga ngo kanaka yabasengeye, hari n’abakirisitu bashaka ko abapasiteri babashyira ibiganza ku mutwe, ati ’Pasiteri umwana wanjye yarwaye, ntamujyane kwa muganga akamujyana kwa pasiteri ngo munshyirirero ikiganza’. Ndabibasaba bakirisitu tugerageze gukoresha kwizera kwacu ariko tuguhuze no kwirinda, ntufate gusa kwizera kudafite ibikorwa."

Gitwaza avuga ko kwirinda ari imbuto y’umwuka wera ndetse bikaba n’ubwenge buva ku Mana.

Muri ubu butumwa yageneye abayoboke b’itorero rye, yagize ati "Rero ndabasaba ngo ntimupfe kugerageza abashumba banyu, namwe bashumba ku bw’urukundo rw’intama ntugende ngo uyifate uyihobere uyikorakoreho n’amaboko nurangiza ukore no ku bandi bantu, oya. Ndabasaba ngo muri ibi bihe dufatanye kwizera no kwirinda.’’

Gitwaza yasabye abayoboke ba Zion Temple ko kutitotombera Imana bayigerageza kuri Coronavirus.

Ati "Ndabizi hari uwavuga ati ’ese none ibyo muvuga ngo Yesu arashoboye, Yesu arakiza ni ibiki? Kuki utubwira ibyo?’ Ntabwo Yesu yavuze ngo mureke kwirinda igihe cyose, yaravuze ngo dore mbohereje mu masega ariko mugire ubwenge, dore mbohereje ahantu hagoye mugire ubwenge mwirinde, ntabwo yababwiye ngo mugendane kwizera gusa, yaravuze ngo nimwirinde mugire ubwenge. Iki ni igihe cyo kugira ubwenge, iki ni igihe kidasanzwe. Rero ndabasaba bakozi b’Imana, bakirisitu kwizera kwanyu muguhuze no kwirinda.’’

Ikindi Apôtre Gitwaza avuga ko muri ibi bihe atari igihe cyo gutererana abarwayi ngo abakristu babavuge nabi bavuga ko ari ibihano by’Imana. Yabakanguriye gufasha umuntu wese warwara cyane cyane gufasha umuryango we mu bihe bikomeye arimo.

Ati "Kibe igihe cyo kwerekana urukundo nk’abakristu, igihe cyo gufasha." Avuga ko nubwo bitemewe kwegera umurwayi wa Corona ariko abantu bagomba kuba hafi y’umuryango we bakamenya niba afite uko yivuza, icyo barya mu rugo n’ubundi bufasha.

Ikindi uyu muvugabutumwa avuga ko ibi ari ibihe byo kuba umuyoboro w’ihumure aho yakanguriye abayoboke b’itorero rye guhumuriza abafite ubwoba bose. Kandi ko bakwiye gushaka ijwi ry’Imana bakamenyya icyo Imana ivuga muri ibi bihe.
Uyu mugabura w’ijambo ry’Imana yakomeje avuga ko ibi ari ibihe byo guhamya imbaraga za Yesu n’urukundo rw’Imana.

Ati "Muri ibi bihe mubwire abantu ko Yesu yatsinze indwara, nimwerekane imbaraga za Yesu hejuru y’urupfu, imbaraga z’umuzuko n’urukundo Imana ikunda abantu. Mubwire abantu ko Yesu yaje muri iyi Si kuko Imana yakunze abantu.’’
Mu butumwa burebure Gitwaza yavuze ko abantu bagomba kwirinda ibihuha bitangazwa n’abantu batizewe ahubwo bagakurikira amakuru atangwa n’ibitangazamakuru byemewe.

Ati "Mureke kwirirwa mukwirakwiza ibihuha mwakuye kuri Youtube, Facebook no kuri internet. Ibintu bari kuvuga hari ibirimo amakuru menshi y’ibihuha, hari abarimo babeshya, benshi nimugende mukurikize ibiriho bivugwa ku miyoboro yizewe n’igihugu, amaradio y’igihugu, televiziyo y’igihugu n’ibindi bitangazamakuru byemewe ariko ntupfe gutoragura akantu kuri internet ngo nawe ugakubite ku rubuga. Ibihuha bizana ubwoba, ubwoba bugateza umutekano muke…"

Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu Ntara ya Wuhan mu Bushinwa mu Ukuboza 2019, ariko igenda isakara ku Isi yose. Umurwayi wayo wa mbere yagaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, itahuwe ku Muhinde ukorera rimwe mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryemeje ko Coronavirus ari icyorezo cyugarije Isi cyane ko imibare igaragaza ko abasaga 156,948 bamaze kucyandura, muri bo 5,839 cyarabahitanye mu gihe 75,939 babashije kuyikira.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO