Apotre Gitwaza yibitseho urusengero rwa Miliyoni 8 z’Amadorali

Intumwa y’Imana Dr. Gitwaza Paul hamwe n’itorero rya Zion Temmple Celebration Center abereye umuyobozi ku isi, kuri ubu bamaze kwibikaho urusengero rw’agatangaza ruzatangwaho akayabo ka Miliyoni 8 z’Amadorali y’Amerika.

Ni urusengero bivugwa ko rushobora kuzaba ikicaro cy’iri torero ku isi, na cyane ko Igihe kinini Apotre Dr Paul Gitwaza akunze kuba ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda z’ivugabutumwa.

Iyi ngoro y’Imana ihererewe mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru agera kuri GENESISBIZZ avuga ko Dr Mike Murdock, ari we nyiri uru rusengero yifuzaga kurugurisha nibura miliyoni 13 z’amadorali ya Amerika, gusa Apotre Paul Gitwaza yaruguze miliyoni umunani z’amadolari zizishyurwa mu gihe cy’imyaka itanu nyuma yo kumusaba ko yabagabanyiriza.

Ni intambwe ikomeye iri torero riteye ikwiye kwishimirwa haba ku ruhande rw’abayoboke b’itorero rya rya Zion Temple hirya no hino ku isi ndetse ndetse n’abakunzi b’umusaraba muri rusange kuko iki ari igikorwa kigaragaza ukwaguka kw’ivugabutumwa kugeza mu mahanga yose.

Uru rusengero ruri ahantu hagutse kandi ni runini cyane nkuko bigaragazwa n’amafoto, rufite parikingi nini. Rufite kandi icyumba cyo gusengeramo, ibyumba by’inama, Icyumba cya Biro, icyumba cya televiziyo n’ibindi.

Jean Claude Ndayishimiye, umwe mu bayoboke b’itorero Zion Temple, ubarizwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yanditse ku rubuga rwe rwa Facebook uko yiyumva nyuma yo kubona uru rusengero.

Yagize ati "Iyo Imana iguhaye iyerekwa iguha n’ibiriherekeza. Nishimiye ibyo Imana yakoreye Itorero ryacu rya ZTCC Dallas Fort-Worth n’Umubyeyi wanjye wo mu Mwuka Apostle Gitwaza."

Yakomeje agira ati "Mana uhabwe icyubahiro ku mirimo ukorera Abo watoranyije. Iri niryo Torero ZTCC DFW igiye kujya iteraniramo. Amen."

Dr Murdock usanzwe ari umuvugabutumwa bivugwa ko yabwiye Apotre Dr Gitwaza ko Imana yamubwiye ko amuha urwo rusengero, kugeza ubu ruhagaza agaciro ka miliyoni 8 z’amadorali ya Amerika, azishyurwa mu gihe cyumvikanweho.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO