Ariana Grande yatangaje impamvu atafashije Kanye West kuri album ye

Ariana Grande aherutse gutangaza ko atigeze agaragara mu ndirimbo za album nshya ya Kanye West yise Donda. Uyu muraperi w’Umunyamerika Kanye West, aheruka gushyira hanze umuzingo w’indirimbo yise Donda awitirira nyina umubyara Donda West wapfuye mu mwaka wa 2007 afite imyaka 58 azize indwara y’umutima.

Ariana Grande w’imyaka 28 akaba umuririmbyi w’igihangange mu njyana ya pop yahakanye ko yaba yarafashije Kanye West mu muzingo w’indirimbo nshya aheruka gushyira hanze ku nshuro ya 10.

Ariana Grande avuga ko atafashije Kanye West mu muzingo w’indirimbo aheruka gushyira hanze.

Ariana Grande aherutse gutangaza ibi nyuma y’uko Kanye West nawe yavuze ko uyu muzingo w’indirimbo ze, label yamufashashije gutunganya uyu muzingo ngo yawushyize hanze nyamara atabahaye uburenganzira.

Kanye West yanditse ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram aho akurikirwa n’abantu basaga miliyoni zirindwi ati ‘"Universal yashyize hanze umuzingo w’indirimbo zanjye nta ruhushya nabahaye kandi bakumiriye indirimbo yanjye jail 2 ko ijya kuri uyu muzingo."

Uyu muzingo w’indirimbo za Kanye West wasohotse uriho indirimbo zose, usibye iyo yise JAIL Pt 2 ( GEREZA IGICE CYA 2) aho iyi yaje kongerwa kuri uyu muzingo nyuma y’amasaha make ushyizwe hanze ku cyumweru tariki 29 Kanama 2021.

Impamvu nyamukuru yatumye iyi ndirimbo ibanza kwangirwa gushyirwa ku rutonde rw’izindi zigize umuzingo w’indirimbo Kanye West yise Donda, ni uko yayifatanyije n’umuraperi DaBaby kandi akaba Atari akunzwe muri iyi minsi bitewe n’ibyaha yagiye ashinjwa aho ibyinshi byiganjemo gukorera ihohotera rishingiye ku gistina abagore benshi barimo n’uwahoze ari umukunzi we witwa Rachel Wood.

Indi mpamvu bivugwa ko iyi ndirimbo yari yatinze gusohoka ni amwe mu magambo ayigize yaririmbwe na DaBaby, aho yaririmbye amagambo acyurira abantu aho muri iyi ndirimbo.

Aririmba ati’’Navuze ikintu kimwe badakunda, banjugunye hanze nk’aho batanyitayeho, banjugunye hanze nk’aho ndi umwanda , Eeh? Mumena amafunguro ari ku meza yanjye, kandi muzi ko ari yo ngaburira abana banjye, Eeh? Gusa sinabarakariye, kubera ko ndi kureba izo nzoka zose, ndi kuzikura mu busitani bwanjye.’’

Usibye kuba Kanye West ari umunyamuziki ukomeye, burya ni n’umunyapolitike ukomeye ku buryo yiyamamarije umwanya w’umukandida wa perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika gusa ntiyatsinda amatora, ariko yavuze ko DaBaby ariwe muntu wenyine yari azi neza ko yari ku mutora mu magana y’abandi bantu.

Hagaragaye n’amafoto y’ubutumwa bugufi aba bombi bahererekanyije aho Kanye West yandikiye DaBaby ati’’ Bagerageje kuguhagarika bakubuza kuza.’’

Icyo gihe yashakaga kuvuga ko abashinzwe inyungu ze bagerageje kumubuza kuza ku mushyigikira mu gushyira hanze umuzingo w’indirimbo ze ku nshuro ya 10.

Yongeyeho ati’’ abantu bakuri hafi bagerageza kukuroha, gusa Imana igufitiye imigambi myiza.’’ Nyuma DaBaby nawe yaramusubije ati ‘’ imfitiye imigambi badashobora guhagarika.’’

Uyu muzingo wa cumi w’indirimbo za Kanye West yise DONDA biteganyijwe ko uzasohoka ugizwe n’indirimbo 24 aho hazagaragaramo izo yafatanyije n’ibindi byamamare bikomeye nka The Weeknd, Young Thug, Travis Scott n’abandi batandukanye gusa Ariana Grande ntago agaragara kuri uru rutonde.


The Weeknd,Travis Scott n’abandi batandukanye nibo bafashije Kanye West mu muzingo w’indirimbo aheruka gushyira hanze.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO