Ariel Wayz ku nshuro ye ya mbere I Burundi yishimiwe bikomeye avuga ko anezerewe cyane

Ariel wayz nyuma yo kuvugisha abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera imyambarire ye ubu noneho yerekeje I Burundi aho yahawe ikaze mu buryo butangaje bigaragara koyishimiwe bidasanzwe nubwo agezeyo ku nshuro ya Mbere.
Uyu muhanzikazi yatangaje ko anyuzwe cyane no kujya gutaramira I Burundi ndetse yahamije ko ari inshuro ya mbere ahakandagiye.
Ariel Wayz yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege I Burundi ahagana saa yine za mugitondo .
Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Melchior Ndadaye yasanze itsinda ry’abanyamakuru bamutegerezanyije ubwuzu dore ko bari bamufitiye amatsiko akomeye.
Ariel yatangarije abanyamakuru ko yishimiye cyane gutaramana nabo I Burunbdi ndetse avuga ko uburyo yakiriwemo bwamunejeje cyane.
Ariel Wayz ategerejwe mu gitaramo kizaba kuri uyu wa gatandatu, ahazwi nko kuri Jardin du Peuple.