Arise Rwanda Ministries yongeye gutegura igiterane gikomeye I Boneza

Arise Rwanda Ministries yongeye gutegura igiterane gikomeye yatumiyemo abahanzi bakomeye barimo Tatien Titus, Alex Dusabe, Healing Worship Team n’abandi.

Ni igiterane kiratangira kuri uyu wa kane tariki ya 30 Mutarama kugeza ku ya 1 Gashyantare 2020, kikazabera mu murenge wa Boneza, mu karere ka Rutsiro.

Umuryango Arise Rwanda Ministries ukora ibikorwa byo guteza imbere abaturage mu karere ka Rutsiro by’umwihariko Umurenge wa Boneza.

Ni muri gahunda y’ivugabutumwa uyu muryango usanzwe ukora.

Abahanzi barimo Tatien Titus, Alex Dusabe, itsinda rizwi nka Healing Worship team nibo bahanzi bazifashishwa muri iki giterane kizamara iminsi igera kuri itatu.

Ni igitaramo kandi cyatumiwemo Pst Arsene Manzi uzaba ari kumwe na Ev. John Gasangwa uyobora Arise Rwanda Ministries ndetse na Jeff & Sherri Hutcheon.

Iki giterane gikomeye cyane cyiswe Boneza for Jesus Festival kizabera kuri stade y’uyu muryango iri I Boneza, kuri Kivu Hills Academy.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO