Armel wamukata amafaranga, wamuhagarika igihe runaka, ariko turamukeneye-Ruremesha umutoza wa Kiyovu.

Ruremesha Emmanuel umutoza w’agateganyo w’ikipe ya Kiyovu Sports, yatangaje ko ugutsindwa kw’ikipe ya Kiyovu Sports na Espoir byaturutse ku kuba iyi kipe nta bataka ifite bashobora kuyifasha, anavuga ko kubura Armel Ghislain biri kubagiraho ingaruka.

Ibi uyu mutoza yabitangaje ku mukino wahuje ikipe ye ya Kiyovu Sports yatsinzwemo na Espoir yari ifite ikarita itukura, igitego 1-0, imbere y’abafana bayo.

“Muri iyi minsi ntabwo biri gukunda, umwataka ntabwo ari Saba cyangwa n’abandi, twarase uburyo bwinshi, kandi nkurikije uburyo nabonye abataka twaguze, nitugira amahirwe bakabona ibyangombwa byo gukina bazadufasha.”

“ Ubuyobozi bwonyine nibavuga ko dushobora kumukoresha ntakibazo mfite, niba yarahemukiye ikipe, agasaba imabazi. Njyewe ndi umukozi wa Kiyovu Armel nawe ni umukozi wa Kiyovu, ariko hari abankuriye muri Kiyovu sinjye ufata ibyemezo, ubuyobozi rero nibufata icyemezo njyewe nzamukoresha.”

“Njyewe nk’umutoza nziko ari umukino mwiza, wamukata amafaranga, wamuhagarika imikino iyi niyi, byose rero birashoboka mu biganiro tuzagirana n’ikipe tuzerekana ko akenewe tubashe ku mukoresha” Ruremesha Emmanuel avuga kuri Armel wasinyiye As Kigakli nyamara afite amasezerano muri Kiyovu Sports.

Gyslain Armel wahagaritswe n’ikipe ya Kiyovu Sports.

Armel Ghislain yahagaritswe n’ikipe ya Kiyovu Sorts bitewe nuko yasinyiye ikipe ya As Kigali nyamara yari asanzwe afite amasezerano mu ikipe y’urucaca.
Nyuma yaho uyu mukinnyi yaje kwandikira ikipe ya Kiyovu Sports ayisaba imbabazi, anemera ko ikipe ya AS Kigali yamushutse akayisinyira nyamara amasezerano ye atararangira.

Kiyovu sports kuri ubu iri kumwanya wa 5 n’amanota 23, ku mukino ukurikira ikaba izakina na Sunrise I Nyagatare, nayo yatsinzwe ibitego 4-1 na Mukura Victory Sports ku mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona.

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Stony

    Njyewe nk’umutoza nziko ari umukino mwiza, wamukata amafaranga, wamuhagarika imikino iyi niyi, byose rero birashoboka mu biganiro tuzagirana n’ikipe tuzerekana ko akenewe tubashe ku mukoresha” Ruremesha Emmanuel avuga kuri Armel wasinyiye As Kigakli nyamara afite amasezerano muri Kiyovu Sports

TANGA IGITEKEREZO