Arsenal,Manchester United, Liverpool,Man City zose ku isoko!byinshi ku makuru avugwa ku isoko ry’abakinnyi ribura umunsi umwe ngo rifungwe

Harabura umunsi umwe gusa kugirango isoko ry’igura n’igurisha rifungwe mu gihugu cy’Ubwongereza ndetse amakipe atandukanye akomeje kongera imbaraga mu kwiyubaka muri uyu mwaka w’imikino 2022/2023.

Kuri ubu mu ikipe ya Chelsea biravugwa ko yashyize imbaraga ku mukinnyi Aubameyang aho iyi kipe nyuma yo gutakaza umukino wa Southampton yifuza kugura rutahizamu ushobora kongera imbaraga mu busatirizi.

Ni mugihe kandi ikipe ya Arsenal y’umutoza Mikel Arteta nayo nyuma yo kuvunikisha Thomas Partey na Elneney icyarimwe kuri ubu ngo amaso yayasubije mu ikipe ya Leicester City aho yifuza umukinnyi Youri Tielmans kugirango aze kuziba icyuho hagati mu kibuga.

Ni mugihe kandi ikipe ya Liverpool nayo yerekeje amaso mu gihugu cy’Ubudage ku mukinnyi Raymer kugirango yongere imbaraga mu ikipe ya Liverpool.

Ikipe ya Manchester City yo yiteguye kugura myugariro wa Borrusia Dortimund Emmanuel Akanji kugirango aze kongera imbaraga mu bwugarizi bw’ikipe y’umutoza Pep Guardiola.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO