Arsenal Vs Manchester United:Casemiro ntabwo azaboneka ku mukino w’ishiraniro kuri iki cyumweru uzahuza amakipe y’abacyeba

Nyuma yo gukora ikosa agahabwa ikarita y’umuhondo ya 5 ku mukino wahuzaga Manchester United na Crystal Palace byatumye umunya Brazil Casemiro atazaboneka ku mukino w’ishiraniro ugomba kuzahuza Arsenal na Manchester kuri iki cyumweru.

Umunya Brazil Casemiro yahawe ikarita ya 5 y’umuhondo nyuma yo gukorera ikosa Winfield Zaha ubwo yari amaze kubacika ku mupira wari utakajwe na Bruno Fernandes.

Kuba ikipe ya manchester United itazaba ifite umukinnyi Casemiro ni icyuho gikomeye cyane kuri iyi kipe dore ko bagomba guhura kuri iki cyumweru ndetse uyu ni umukino amakipe yombi agiye gukina harimo ikinyuranyo cy’amanota 8 hagati y’amakipe yombi.

Umukino uheruka guhuza amakipe yombi ikipe ya Arsenal yatsinzwe na United ibitego 3-1 nubwo abakunzi ba Arsenal bababajwe bikomeye nuko batari bafite umukinnyi Thomas Partey ukunda gufasha iyi kipe mu kibuga hagati.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO