Arsenal bakunda gutega iminsi yongeye gutanga ubutumwa bukomeye nyuma yo kunyagira imvura y’ibitego 5 Notingam Forest

Ikipe ya Arsenal yongeye gushimisha abakunzi bayo nyuma yo kunyagira ikipe ya Notingam Forest ibitego 5-0 nubwo bwose iyi kipe yagize umwaku ikavunikisha Bukayo Saka ufatwa nk’inkingi ya mwamba.

Kugeza ubu ikipe ya Arsenal yuzuzaga umukino wa 10 itsinda mu mikino 12 imaze gukinwa muri shampiyona y’Ubwongereza ndetse imaze gutsindwa umukino umwe yatsinzwe na Manchester United.

Gabriel Martinelli yatsinze igitego gifungura izamu ku munota wa gatanu w’umukino gusa nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Bukayo Saka byarangiye we agize ikibazo cy’imvune.

Reiss Nelson nyuma yo kwinjira asimbuye Bukayo Saka yabashije gutsinda ibitego bibiri mu gihe cy’iminota 3 gusa ndetse yagize n’uruhare rwo gutanga umupira wavuyemo igitego cya 4 cyatsinzwe mu gice cya Kabiri na Thomas Partey,

Ni mu gihe kandi ikipe ya Notingam Forest yongeye kubabazwa ubwo yatsindwaga igitego na Martin Odegard ndetse Arsenal ihita ishimangira intsinzi y’ibitego 5-0 ihita yisubiza umwanya wa Mbere yari yakuweho na manchester City.

Ni mugihe kandi umukinnyi Reiss Nelson yari amaze imyaka 2 irengaho iminsi 107 atarongera gutsindira Arsenal igitego ndetse byatumye yikuraho inyatsi yongera gutsinda.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.