Arsenal bakunda kugereranya n’inzovu yitendetse ku ishami ry’igiti ishobora guca amazimye cyangwa ikaba iciro ry’imigani ku munsi w’ejo

Mu gihe ikipe ya Arsenal yishimira kugaruka ku’umukinnyi Thomas Partey ikipe ya Tottenham irimo kubogoza kuko yatangaje ko irimo kubura abakinnyi bayo babiri b’inkingi za mwamba ku mukino igomba guhura na Arsenal kuri uyu wa Gatandatu ku kibuga Emirates Stadium.

Ku munsi wo kuwa Kane ikipe ya Arsenal yatangaje ko umukinnyi wayo Emile Smith Lowe agomba kumara uyu mwaka wose w’imikino atagarutse mu kibuga.

Gusa ku rundi ruhandi ikipe y’umutoza Mikel Arteta yatangaje ko abakinnyi bayo babiri barimo Martin Odegaard na Oleksandr Zinchenko biteganyijwe ko babaza bagarutse nyuma yo kubura ku mukino Arsenal yanyagiyemo Brentford,ibitego 3-0.

Nabwo Tottenham yo ariko yorohewe kuko umutoza Antonio Conte yatangaje ko abura abakinnyi babiri bakomeye kuri uyu mukino kubera ikibazo cy’imvune bagize mu minsdi ishize.

Spurs igomba kuzakina uyu mukino idafite umuzamu wayo ariwe Hugo Lloris na kabuhariwe Dejan Kulusevski gusa umutoza wa Tottenham yiorinze gutangaza amagambo menshi kuri izi mvune kuko ngo ntiyifuza guha amahirwe Arsenal ngo uitangire kwishima mbere ty’umukino.

Mu magambo ye Conte yagize ati:Ntabwo nifuza kugira byinshi ntangaza kuri uyu mukino cyane cyane ku bijyanye n’imvune kuko ntifuza gufasha Arsenal kumva igize amahirwe.

Gusa ukuri guhari nim uko tugomba guhura n’ibibazo bitandukanye kubera imvune dufite gusa byose byatewe n’uko twakinnye imikino 12 mu minsi 43 gusa.

Magingo aya uyu mukino uzaba usobanuye ibintu byinshi ku makipe yombi kuko izatsinda uyu mukino izahita yegukana umwnya wa mbere bidasubirwaho.

Arsenal iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 18 aho ikurikiwe na Manchester City ifite amanota 17 inganya na Tottenham iza ku myanya wa Gatatu.


Harry Kane azaba ahanganye bikomeye na Gabriel Jesus


Antonio Conte ni umwe mu batoza b’indwanyi aho akunda kugira ishyaka cyane


Umutoza Mikel Arteta nawe ni umwe mu batoza batangiye kugira izina rikomeye dore ko aheruka kwegukana igihembo cy’umutoza mwiza w’ukwezi kwa Kanama.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO