Arsenal ishami ryayo ntirinyeganyega nyuma yo kwambura Tottenham amasasu ikayibuza kujomera kandi itazi kurasa

Shampiyona y’Ubwongereza Premier League yakinwaga ku munsi wayo wa 8 aho amakipe arimo Arsenal na Manchester City zakoze akazi gakomeye zikandagaza abo bahanganiye igikombe.
Ku munsi wo Kuwa Gatandatu Arsenal yari yatezwe iminsi mbere yo gukina na Totenham muri North London Derby gusa nyamara iyi kipe yaje gukora akazi gakomeye ibasha gutsinda Tottenham ibitego 3-1 mu mukino wabaye ku isaga ya 1:30.
Ni umukino wakinweraho amam,kipe yombi yegeranye ku rutonde rwa shampiyona dore ko Arsenal yarushaga inota rimwe gusa ikipe ya Totteham.
Bidatinze ku munota wa 19 w’umukino Arsenal yafungutye amazamu kugitegocyatsinzwe na Partey ahawe neza umupira na Ben White nyamara nyuma y’igihe kitarabiranye ikipe ya Tottenham yaje kwishyura iki gitego ubwo Magares yakoraga Penaliti ikza guterwa neza na Harry Kane igice cya mbere kirangira ari igitego 1-1.
Mu gice cya Kabiri Arsenal yagarutse yariye karungu bituma ku munota wa 48 w’umukino Gabriel Jesus atsinda igitego cya kabiri cya Arsenal maze ikipe ya Tottenham itangira kumangamanga.
Nyuma yo gutsindwa iki gitego ikipe ya Tottenham yaje gukora ikosa rikomeye aho umukinnyi wayo Royer yakiniye nabi Martinelli bituma ahabwa ikirita itukura maze ikipe itangira kurushwa bikomeye cyane ari nabyo byayiv iriyemo gutsindwa igitego
Nyuma yo gutsinda Tottenham Arsenal ikomeje kuyobora shampiyona y’Ubwongereza aho ifite amanota 21.
Arsenal yisasiye ikipe ya Tottenham maze yongera gushimangira ko yifuza gutwara igikombe cya shampiyona