Arsenal itari ifite igisubizo cya Partey yemeye kugura umukinnyi ufite ubunararibonye nyuma yo kunanizwa kuri Caisedo

Ikipe ya Arsenal y’umutoza Mikel Arteta yamaze gufata umwanzuro wo gusinyisha umukinnyi w’ikipe ya ukomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani Jorginho,aho byari biteganyijwe ko amasezerano ye yagombaga kurangira mu mpeshyi.

Kugeza ubu Arsenal ntabwo yari yakabonye igisubizo ku mukinnyi wagombaga gusimbura Partey mu gihe yari kugira ikibazo cy’imvune ndetse ibi byahuriranye n’uko iyi kipe yari yabanje kugerageza uburyo yasinyisha Moises Caisedo ukinira ikipe ya Brighton.

Jorginho w’imyaka 31 y’amavuko ni umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye bukomeye muri Shampiyona y’u Bwongereza dore ko uyu mukinnyi yari amaze imyaka igera hafi ku munani akinira ikipe ya Chelsea nyuma yo kugera muri iyi kipe avuye mu Butaliyani mu ikipe ya Napoli.

biteganyijwe ko uyu mugabo agomba guhita akora ikizamini cy’ubuzima ndetse ahite asinya amasezerano y’umwaka umwe n’igice ni ukuvuga amezi agera kuri 18.

Arsenal birangiye iguze Jorginho nyuma yo gutanga akayabo ka Miliyoni 75 z’ama Pound ariko zigaterwa utwatsi na Brighton.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO