Arsenal nyuma yo gutsindwa irushwa cyane umutoza Mikel Arteta yahamagariye abakunzi bayo kudacika intege

Umutoza Mikel Arteta n’ikipe ya Arsenal ntabwo baraye borohewe n’umukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane aho ikipe ya Arsenal yaje gutsindirwa mu Buholandi ibitego 2-0 byatumye umutoza Mikel Arteta yibutsa abafana ko nta gikuba cyacitse.

Ikipe y’umutoza Mikel Arteta ntabwo byayoroheye ndetse yari ifite amahirwe gusa ntabwo yaje koroherwa n’umukino kuko ikipe ya PSV yabagoye cyane mu gice cya Mbere ubwo abakinnyi barimo Cody Gakpo na Xavi batsindaga ibitego ariko bikaza kwangwa kuko bari baraririye.

Mu gice cya kabiri ntabwo ikipe ya PSV yongeye gukora amakosa dore ko umukinnyi Luuk de Jong yafunguye amazamu ndetse abasha no gutanga umupira wavuyemo igitego cya kabiri bituma Arsenal itsindwa ityo.

Arteta yavuze ko ikipe ye itakinnye neza uko byari bisanzwe ndetse aboneraho kuvuga ko ibyo bakwiye kubirenga ahubwo bakareba ibiri imbere.

Hari abasesenguzi barimo kuvuga ko Arsenal ya Mikel Arteta ari ikipe nziza icyakora iyi kipe ikaba irimo kuzira umunaniro bijyanye n’uko nta bakinnyi ifite basimbura ababanza mu kibuga.

Mu mpera z’iki cyumweru ikipe ya Arsenal igomba gukina undi mukino wa shampiyona aho igomba gucakirana na Notingam Forest iherutse gutsinda ikipe ya Liverpool muri shampiyona.

Nubwo bimeze gutya Arsenal iracyayoboye urutonde rwa Shampiyona aho ikurikiwe na Manchester City batandukanywa n’amanota abiri gusa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO