Ikipe ya Arsenal ikomeje gukoresha imbaraga z’umurengera ku mukinnyi Raphinha

Nyuma yo kugura umukinnyi Gabriel Jesus ikipe ya Arsenal ikomeje gukora ibishoboka byose kugirango ibashe kugura umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Brazil ariwe Raphinha usanzwe ukina mu ikipe ya Leeds United mu gihugu cy’Ubwongereza.

Ikipe ya Arsenal ikomeje gukora ibishoboka byose dore ko ikomeje gutanga ubutumwa bukomeye aho yifuza gushora amafaranga kugirango ibashe kurushaho kwiyubaka.

Iyi kipe irashaka kugaruka mu ruhando rw’amakipe akomeye ku mugabane w’I Burayi aho umutoza Mikel Arteta yifuza kugarura iyi kipe mu irushanwa rya UEFA rya Champions League.

Nyuma yo gusinyisha umukinnyi Gabriel Jesus na Fabio Vieirera kuri ubu umutoza Mikel Arteta akomeje kwifuza bikomeye umukinnyi Raphinha ukomoka muri Brazil ndetse kuri ubu ikipe ya Arsenal iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana uyu mukinnyi bijyanye n’ubushake irimo kugaragaza nyuma yo gutanga amafaranga kuri uyu mukinnyi ubugira gatatu.

Gusa kuri ubu uyu mukinnyi Raphinha akomeje kwifuzwa n’andi makipe atandukanye arimo FC Barcelona,Tottenham Hospurs tutirengagije n’ikipe ya Chelsea.

Biravugwa ko umutoza Mikel Arteta akomeje gukora ibishoboka byose ndetse akaba yifuza gukomeza gufatanya n’ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal kugirango babashe kugura uyu mukinnyi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO