Arsenal yitegura gukina na Tottenham mu mukino w’ishiraniro yatangiye kubogoza ivuga ko abakinnyi 8 bayo bibasiwe n’imvune

Ikipe ya Arsenal itozwa n’umutoza Mikel Arteta yamaze gutangaza ko mbere yo gukina na Tottenham ngo ifite abakinnyi bagera ku 8 kandi bafite ikibazo cy’imvune ku buryo ngo bashobora kutaboneka kuri uyu mukino w’ishiraniro.

Ikipe ya Arsenal kuri ubu ifitanye umukino ukomeye n’ikipe ya Tottenham kuri uyu wa Gatandatu aho ari umukino witwa North London Derby
.

Gusa mbere gato y’uyu mukino ikipe ya Arsenal yatangaje ko kuri yokamwe n’ikibazo cy’imvune mu bakinnyi bayo kandi b’inkingi za mwamba barimo Takehiro Tomiyasu,Kieran Tieney,Olexander Zichenko,Emile Smith Lowe,Mohammed Elneny ndetse na Thomas Partey tutirengagije n’abandi barimo gushidikanywaho.

Magingo aya ikipe ya Arsenal iyoboye shampiyona y’Ubwongereza aho ikurikiwe na Manchester City aho aya makiper yombi atandukanyijwe n’ikinyuranyo cy’inota rimwe gusa.

Ni mugihe kandi ikipe ya Tottenham niramuka itsinze ikipe ya Arsenal izahita yicara ku mwanya wa mbere igategereza ibizava mu mukino ugomba kuzahuza ikipe ya Manchester City na Manchester United mu cyitwa Manchester Derby

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO